Paper Talk[Europe]: Igisubizo cya Arsenal kuku rekura Jorginho,Virgil van Dijk agiye kongera amasezerano muri Liverpool!
Barcelona irashaka gutwara myugariro wa Bayer Leverkusen Jonathan Tah, 28, ndetse na Joshua Kimmich, 29, w’Ikipe ya Bayern Munich dore ko iyi kipe itizeye neza ko izagumana Frenkie de Jong, 27, ndetse na Ronald Araujo, 25 I Nou Camp. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Paris St-Germain ikomeje umugambi wo kongerera amasezerano umutoza wa yo Luis Enrique dore ko amasezerano ye azarangira 2025. (Fabrizio Romano)
Umunya-Canada Jonathan David, byavuzwe ko yifujwe na Chelsea muri iyi mpeshyi biravugwa ko agiye kongera amasezerano mu ikipe ye ya Lille mu gihugu cy’Ubufaransa . (Athletic)
Atletico Madrid, Barcelona ndetse na Juventus zose n’Ikipe zifuza gutwara Umunya-Ghana Thomas Partey w’Imyaka 31 akaba akina hagati mu ikipe ya Arsenal. (Caught Offside)
Manchester United ndetse na Newcastle United ziri kwifuza gusinyisha Umufaransa w’Imyaka 29 ukina hagati mu kibuga Adrien Rabiot, nyuma yo gutandukana na Juventus asoje amasezerano ye ndetse akaba yaranze kwerekeza muri Turkey cyangwa muri Saudi Arabia . (Caught Offside)
Umwongereza Kieran Trippier, 33, akomeje gusunike kugirango asohoke mu ikipe ya Newcastle United dore ko ari kwifuzwa na Jose Mourinho mu ikipe ya Fenerbahce ndetse n’Ikipe ya Besiktas. (Talksport)
Fenerbahce yamaze kumvikana n’umunya-Serbia Filip Kostic w’Imyaka 31 kuyerekezamo avuye mu ikipe ya Juventus. (Tuttosport – in Italian)
Manchester United biravugwa ko yifuza gutwa Juanlu Sanchez wa Sevilla akaba afite imyaka 21 gusa igomba guhangana n’Ikipe ya Real Madrid (ABC Sevilla – in Spanish, subscription required)
Manchester City biravugwa ko bazaha amafaranga asaga £100m Pep Guardiola kugirango azagure abakinnyi beza ku gice gisatira mu kwezi kw’ambere . (Sun)
Nyuma y’Igije kitari gito abafana b’ikipe ya Liverpool bategerezanyije amatsiko inkuru ya Virgil van Dijk y’uko yemeye kongera amasezerano kuri ubu uyu Muhorandi w’Imyaka 33 yemeye kongera amasezerano azamugeza tariki 30 Kamena 2026 . (Mirror)
Rutahizamu w’Ikipe ya Liverpool kandi Mohamed Salah biravugwa ko ari gutekerezwaho n’amakipe abiri Paris St-Germain ndetse na Juventus, dore ko uyu Munya-Misiri w’Imyaka 32 azasoza amasezerano ye muri 2025 tariki 30 Kamena , gusa Liverpool iri gukora ibishoboka byose ngo imwongerere amasezerano. (El Nacional – in Spanish)
Arsenal ntagahunda ifite yo kurekura Umutaliyani Jorginho, 30, akerekeza mu ikipe ya Galatasaray yo mu gihugu cya Turkey dore ko isoko ry’Igura n’Igurisha muri iki gihugu rizarangirana na tariki ya 30 Nzeri 2024 . (Talksport)