Paper Talk[Europe]: Cristiano Ronaldo arifuza bikomeye Kevin de Bruyne muri Al Nassr ; Lewandowski agiye guhabwa amasezerano mashya !

Manchester United irishaka gusinyisha umutoza w’ikipe ya Bayer Leverkusen Xabi Alonso nk’umutoza mushya wayo mushya akaba umusimbura wa Erik ten Hag gusa United ifite gahunda yo kureka uyu muhorandi akarangiza uyu mwaka w’imikino . (Todofichajes – in Spanish)
Myugariro w’ikipe ya Aston Villa witwa Pau Torres ari gutekerezwaho n’ikipe ya Manchester United, gusa biteganyijwe ko United ishobora kwishyura asaga £42m nk’igiciro cy’abo batanga kuri uyu Munya-Esipanye w’imyaka 27. (Fichajes – in Spanish)
Ikipe ibarizwa muri shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League yitwa Al-Ahli iri kwifuza gusinyisha Umunya-Misiri w’ikipe ya Liverpool Mohamed Salah, 32, ndetse na myugariro wa yo akaba Umuhorandi Virgil van Dijk mu gihe amasezerano ya bano bombi azaba arangiye . (Caught Offside)
Umunya-Poland Robert Lewandowski, 36, biteganyijwe ko agomba kongererwa amasezerano mu ikipe ya Barcelona ku buryo yazanakomeza nyuma y’impeshyi ya 2026 dore ko ari umwe mu bakinnyi bakomeje kubafasha cyane mu kwitwara neza . (Sport – in Spanish)
Ni nako Barcelona iri gutegura kuzarekura Umunya-Esipanye Ansu Fati w’imyaka 21 nyuma y’uko uyu musore byamunaniye kuzamura urwego nubwo yanatijwe mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya Brighton, iyi gahunda iteganyijwe mu isoko ry’igura n’igurisha ryu kwezi kwa mbere kwa 2025. (Sport – in Spanish)
Umuyobozi wa siporo mu ikipe ya Bayern Munich Max Eberl yavuze ko ibiganiro bikomeje n’Umudage Jamal Musiala, 21, kandi yijeje abafana b’iyi kipe ko amahirwe ari menshi ko azongera amasezerano , nubwo ari kwifuzwa n’andi makipe menshi y’Iburayi cyane mu gihugu cy’Ubwongereza arimo Manchester City na Arsenal. (Metro)
Southampton iri gutegura guha amasezerano mashya umusore wayo Tyler Dibling akaba afite imyaka 18 ni mu gihe ari kwifuzwa n’andi makipe atandukanye, Uyu musore akaba akina hagati mu kibuga . (Sunday Mirror)
Manchester United yamaze gusinyiasha ku mugaragaro Chido Obi-Martin, nyuma yo ku byemererwa na Premier League , uyu musore ukiri muto w’imyaka 16, bamukuye mu ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta , akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Manchester Evening News)
Newcastle United irashaka gutangira umushinga wo kuvugurura sitade yabo ya St James Park , bakifuza kuyikura ku bantu 65,000 bakayigeza kubantu 70, 000 , uyu mushinga biteganyijwe ko uzatwara akayabo ka £1bn. (Sunday Telegraph)
Cristiano Ronaldo, 39, Umunya-Portugal yamaze gusaba ikipe ko yazagura Umubiligi w’ikipe ya Manchester City Kevin de Bruyne ufite masezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, uyu musore ubu ufite ibibazo by’imvune w’imyaka 33 . (Mundo Deportivo – in Spanish)