EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Cristiano Ronaldo arifuza bikomeye Kevin de Bruyne muri  Al Nassr ; Lewandowski agiye guhabwa amasezerano mashya !

Manchester United irishaka gusinyisha umutoza  w’ikipe ya   Bayer Leverkusen   Xabi Alonso nk’umutoza mushya wayo  mushya akaba umusimbura wa   Erik ten Hag  gusa  United ifite gahunda yo kureka uyu muhorandi akarangiza  uyu mwaka w’imikino  . (Todofichajes – in Spanish)

Myugariro w’ikipe ya  Aston Villa  witwa Pau Torres ari gutekerezwaho n’ikipe ya   Manchester United, gusa biteganyijwe ko United  ishobora kwishyura asaga   £42m  nk’igiciro cy’abo batanga  kuri uyu Munya-Esipanye w’imyaka 27. (Fichajes – in Spanish)

Ikipe ibarizwa muri shampiyona ya  Saudi Arabia  ariyo  Saudi Pro League   yitwa Al-Ahli  iri kwifuza  gusinyisha Umunya-Misiri w’ikipe ya  Liverpool   Mohamed Salah, 32,  ndetse na myugariro wa  yo   akaba Umuhorandi  Virgil van Dijk mu gihe amasezerano  ya bano bombi azaba arangiye . (Caught Offside)

Umunya-Poland Robert Lewandowski, 36, biteganyijwe ko  agomba kongererwa amasezerano mu ikipe ya Barcelona  ku buryo yazanakomeza  nyuma y’impeshyi ya  2026 dore ko ari umwe mu bakinnyi bakomeje kubafasha cyane mu kwitwara neza  . (Sport – in Spanish)

Ni nako Barcelona iri gutegura kuzarekura  Umunya-Esipanye Ansu Fati w’imyaka 21 nyuma y’uko uyu musore byamunaniye kuzamura urwego nubwo yanatijwe  mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe  ya   Brighton, iyi gahunda iteganyijwe mu isoko ry’igura n’igurisha ryu kwezi kwa mbere kwa 2025. (Sport – in Spanish)

Umuyobozi wa  siporo  mu ikipe ya  Bayern Munich  Max Eberl   yavuze  ko  ibiganiro bikomeje n’Umudage  Jamal Musiala, 21, kandi yijeje abafana b’iyi kipe ko amahirwe ari menshi ko azongera amasezerano , nubwo ari kwifuzwa n’andi makipe menshi y’Iburayi cyane mu gihugu cy’Ubwongereza  arimo Manchester City na  Arsenal. (Metro)

Southampton iri gutegura guha amasezerano  mashya umusore  wayo   Tyler Dibling  akaba afite imyaka 18 ni mu gihe ari kwifuzwa n’andi makipe atandukanye, Uyu musore akaba akina hagati mu kibuga . (Sunday Mirror)

Manchester United yamaze gusinyiasha ku mugaragaro    Chido Obi-Martin, nyuma yo ku byemererwa na Premier League , uyu musore ukiri muto w’imyaka  16, bamukuye mu ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta , akaba akomoka mu gihugu cy’Ubwongereza . (Manchester Evening News)

Newcastle United  irashaka  gutangira umushinga  wo  kuvugurura  sitade yabo  ya  St James Park , bakifuza kuyikura ku bantu 65,000  bakayigeza kubantu  70, 000 ,  uyu mushinga  biteganyijwe  ko  uzatwara akayabo ka  £1bn. (Sunday Telegraph)

Cristiano Ronaldo, 39, Umunya-Portugal  yamaze gusaba ikipe  ko yazagura Umubiligi w’ikipe ya Manchester City Kevin de Bruyne ufite masezerano azarangirana n’uyu  mwaka w’imikino wa 2024-2025,  uyu musore ubu ufite ibibazo by’imvune  w’imyaka 33 . (Mundo Deportivo – in Spanish)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *