Paper Talk[Europe]: Chelsea ikomeje umugambi wo kurekura abakinnyi,Real Madrid yabuze umutoza yashakaga!

Mababa w’Ikipe y’Igihugu ya Brazil Antony Matheus dos Santos, 24, ntago ashaka gusohoka mu ikipe ya Manchester United nubwo ikipe ya Fenerbahce y’umutoza José Mourinho yamushakaga cyane. (ESPN)
Amakipe atandukanye yo muri shampiyona ya Turkey ariyo Super Lig Istanbul Basaksehir, Fenerbahce, Besiktas ndetse na Eyupspor zose ntizikibonye Umwongereza Kieran Trippier wa Newcastle United uyu myugariro akaba afite imyaka 33 . (Sky Sports)
Aston Villa yabonye ubusabe burenga 40 muri iri soko ry’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi ry’Impeshyi ya 2024 kuri myugariro wa yo Jhon Duran akaba Umunya-Colombia w’Imyaka 20 . (Mirror)
Manchester United y’umutoza Erik ten Hag ikomeje gukurikirana umusore w’Ikipe ya sevilla w’Imyaka 21 Juanlu Sanchez. (AS – in Spanish)
Ariko nanone uyu Munya-Esipanye ari kwifuzwa n’Ikipe ya Real Madrid y’umutoza Carlo Ancelott. (Teamtalk)
Umutoza w’Ikipe ya Newcastle United Eddie Howe na sporting director wa yo Paul Mitchell baratekereza kuzatwara myugariro w’Ikipe ya Crystal Palace Marc Guehi, 24 mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’ukwezi kw’amabere 2025 dore ko amasezerano ye azaba ari kugana ku musozo . (Telegraph – subscription required, external)
Ikipe ya Chelsea irashaka kuvugurura sitade yayo ariyo Stamford Bridge iyi sitade yubatswe 1877 akaba yaherukaga kuvugururwa 1998. (Guardian)
Umunya-Scotland Liam Cooper, 33, agiye kwerekeza mu ikipe ya CSKA Sofia ku buntu nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Leeds United mu gihugu cy’ubwongereza akaba myugariro. (Football Insider)
Umunya Leta zunze Ubumwe z’Abanyamerika akaba n’umuherwe usanzwe abarizwa mu ikipe ya Crystal Palace John Textor ifite ikizereko ariwe ushobora kwegukana ikipe ya Everton byibuze mu byumweru bine biri imbere nyuma y’uko 777 Partners bangiwe kugura iyi kipe isanzwe afitwe n’Umunya Irani Farhad Moshiri. (Guardian)
Umutoza wungirije w’Ikipe ya Stockport County ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu gihugu cy’Ubwongereza Football League One Andy Mangan yabuze amahirwe yo kwinjira mu itsinda ry’Abatoza bungirije Carlo Ancelott mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo kwimwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu cya Esipanye (Work Permit) kubera ingaruka zo kuba igihugu cy’Ubwongereza cyaravuye mu muryango w’ubumwe bw’uburayi inkundura yiswe Brexit. (Times – subscription required)
Tottenham Hotspur yanze ubusabe bw’Amakipe atandukanye yifuza gusinyisha myugariro wa yo Cristian Romero ayo makipe arimo Manchester United, Real Madrid ndetse na Paris St-Germain uyu Munya-Argentine w’Imyaka 26. (TyC Sports, via Mail)
Galatasaray irifuza gusinyisha Carney Chukwuemeka wa Chelsea w’Imyaka 20 gusa y’Amavuko gusa n’agenda azagenda mu buryo bw’Intizanyo . (Teamtalk)