Paper Talk[Europe]: Ben Chilwell ari gutakambira Chelsea na Enzo Maresca, Sergio Ramos agiye gusanga Lionel Messi muri America!

Liverpool irifuza gutwara umusore w’Ikipe ya Bayern Munich Jamal Musiala, 21, akaba Umudage ukina hagati mu kibuga yataka gusa nanone ikipe ya Manchester City, Real Madrid ndetse na Paris St-Germain zose zirifuza gutwara uyu musore uri mu mperaze z’amasezerano . (Caughtoffside)
Arsenal ndetse na Newcastle United ziteguye gutanga ubusabe mu ikipe ya Bayern Munich bifuza gutwara mababa wa yo Leroy Sane, 28, akaba umudage n’ubundi wanyuza muri shampiyona y’Igihugu cy’Ubwongereza Premier League. (Givemesport)
Manchester United irategura kuzagura Umuhorandi wa Paris St-Germain Xavi Simons w’Imyaka 21 ubu utije mu ikipe RB Leipzig mu gihugu cy’ubudage . (Teamtalk)
Manchester United ndetse na Arsenal zose zirifuzaga gutwara Umufaransa wasoje amasezerano mu ikipe ya Juventus Adrien Rabiot, 29, gusa zaciwe integer n’umushahara uhanitse yifuza ungana £220,000 buri cyumweru. (GiveMeSport)
Manchester United yari yarashyize Jonathan David, 24, ku rutonde rugufi rw’Abarutahizamu yashakaga gutwara gusa byarangiye iguze Joshua Zirkzee yakuye mu ikipe ya Bologna . (ESPN)
Inter Milan iri gutegura gusinyisha umusore w’Ikipe ya Aston Villa akaba Umwongereza Jacob Ramsey ukina hagati mu kibuga ubu ufite imyaka 23. (Caughtoffside)
David Datro Fofana akaba Umunya- Ivory Coast ukinira Chelsea yamaze kumvikana n’Ikipe ya Goztepe SK yo mu gihugu cya Turkey nyuma y’uko gahunda yuyu musore w’Imyaka 21 yo kwerekeza mu ikipe AEK Athens yo mu gihugu cy’Ubugereki ipfuye. (Fabrizio Romano)
West Ham United irashaka gusinyisha Umunya-Cameroon Joel Matip, 33, udafite ikipe kugeza ubu nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Liverpool . (Ruhr24 – in German)
Ashley Cole Umwongereza wakiniye amakipe atandukanye arimo Chelsea ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza agiye gusohoka mu ikipe ya Birmingham City yatozaga yerekeza gufatanya na Lee Carsley mu ikipe y’Igihugu y’Abongereza . (Athletic – subscription required)
Myugariro w’Ikipe ya Chelsea Ben Chilwell afite ikizere ko azashyirwa mu rutonde rw’Abakinnyi 25 ikipe ya Chelsea izakoresha muri uyu mwaka w’Imikino wa 2024-2025 dore ko atifuza kwerekeza muri Turkey . (Telegraph – subscription required)
Arsenal na Chelsea ni amakipe yose akiri gukurikirana rutahizamu w’Ikipe ya Sporting Lisbon akaba Umunya- Sweden Viktor Gyokeres, 26, ntagihindutse mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’ukwezi kw’agatandatu imwe muri izi izamutwara. (Football Insider)
Sergio Ramos w’Imyaka 38, ashobora kwerekeza muri shampiyona y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika “Major League Soccer” nyuma y’uko gahunda yo kwerekeza mu gihugu cya Brazil mu ikipe ya Botafogo byanze. (Goal)