Paper Talk[Europe]: Arsenal ifite ikizere cyo kugumana William Saliba uri kwifuzwa na Real Madrid,Barcelona iri gutekereza kugura Leroy Sane!

Arsenal ifite ikizere ko Umufaransa wa yo William Saliba, 23, azaguma muri iyi kipe ikinira I Emirates nubwo Real Madrid iri kumwifuza ndetse bamwe mu bakinnyi bakina muri iyi kipe batangiye kugaragariza urukundo uyu myugariro wa Arsenal y’umutoza Mikel Arteta. (Express)
Juventus yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha Umwongereza wifuzwa n’amakipe menshi y’Iburayi Dominic Calvert-Lewin, akaba rutahizamu uri gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Everton. (Corriere dello Sport – in Italian)
Biravugwa ko ikipe ya Manchester United yaganiriye n’umutoza wa Stuttgart Sebastian Hoeness, 42, nk’uwari gusimbura Umuhorandi Erik ten Hag muri iyi mpeshyi , gusa yarayanze. (Bild – in German)
Gusa uko bimeze ubu Manchester United iri gukurikirana Thomas Tuchel uherutse gutandukana n’ikipe ya Bayern Munich, akaba aheruka gutoza mu Bwongereza atoza Chelsea , akaba afite imyaka 51 nubwo bivugwa ko ikipe y’igihugu y’Abongereza nayo iri kumutekereza . (Teamtalk)
Inshyiramamwe ry’aruhago mu gihugu cy’Ubwongereza bo batangaza ko kugeza ubu ntamutoza baraganira ku ngingo yo kuza gutoza ikipe y’igihugu y’Abongereza ubu ifitwe na Lee Carsley nk’umusigire. (Telegraph)
Umunya-Brazil Ederson yatangaje ko yabonye ubusabe bwinshi bwari gutuma asohoka mu ikipe ya Manchester City muri iyi mpeshyi ya 2024 , gusa avuga ko icyatumye adasohoka aruko yaganiriye na Pep Guardiola bikagira uruhare runini mu byatumye aguma muri Premier League. (TNT Sports Brazil – in Portuguese)
Umwongereza w’ikipe ya Arsenal Nathan Butler-Oyedeji, 21, ari gukurikiranwa n’ikipe ya Borussia Monchengladbach yo mu gihugu cy’Ubudage. (Football Insider)
Umudage Marvin Friedrich, 28, ukina yugarira ashobora gusohoka mu ikipe ya Borussia Monchengladbach mu kwezi kwa mbere dore ko hari amakipe atandukanye ari kumwifuza . (Sky Sport Germany via Frankfurter Rundschau – in German)
Arsenal yamaze kwinjira mu rugamba na Tottenham Hotspur mu rwego rwo gusinyisha Umunya-Ukraine Georgi Sudakov wa Shakhtar Donetsk w’imyaka 22. (Caught Offside)
Barcelona, Arsenal, ndetse na Newcastle United zose ziri muri gahunda zo gusinyisha Umudage w’imyaka 28 Leroy Sane ubu akaba yibereye mu ikipe Bayern Munich, ariko akaba ntamwanya uhagije wo gukina akibona kuri iyi ngoma ya Vincent Jean Mpoy Kompany. (Ekrem Konur)