Paper Talk[Europe]: Amakuru mashya kubijyanye no kongera amasezerano kwa Pep Guardiola,Barcelona ishobora gutungurana kuri Khvicha Kvaratskhelia!

Manchester United igomba guhangana n’ikipe ya Union Berlin yo mu gihugu cy’Ubudage mu rwego rwo gusinyisha Umudage n’ubundi Leon Goretzka, 29, utari kubona umwanya wo gukina muri Bayern Munich mu buryo buhoraho. (Teamtalk)
Umuhorandi Ruud van Nistelrooy yamaze gutanga kandidatire ku mwanya wo gutoza ikipe ya Coventry City nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United yazanye Ruben Amorim imuvanye muri Sporting muri Portugal . (Talksport)
Ikipe ya Fulham igomba guhangana n’amakipe atandukanye arimo Brentford, Newcastle United ndetse Nottingham Forest mu rwego rwo gusinyisha Umunya-Brazil w’imyaka 23 Igor Jesus. . (TBR)
Juventus iri gutekereza kuzana abakinnyi babiri bo muri shampiyona y’Igihugu y’Abongereza “Premier League” , harimo uwa aFulham akaba Umunya-Denmark Joachim Andersen, 28, ndetse na Benoit Badiashile, 23 myugariro wa Chelsea. (La Gazzetta dello Sport)
West Ham United iri gukurikirana bya hafi umusore w’ikipe ya Brighton Tariq Lamptey, 24, akaba akina nka myugariro w’iburyo dore ko ari mu mpera z’amasezerano ye uyu Munya-Ghana w’umuhanga . (Football Insider)
Gusa nanone ikipe Tottenham Hotspur y’umutoza Ange Postecoglou iratekereza Tariq Lamptey, 24, mu rwego rwo gukomeza igice cyugarira cyayo kandi bigakorwa mu kwezi kwa mbere . (Teamtalk)
Barcelona irashaka gutungurana ikagura mababa w’ikipe ya Napoli akaba Umunya-Georgia Khvicha Kvaratskhelia w’imyaka 23 – kuri ubu ufite igiciro cya £67m. (Repubblica, in Italian – subscription needed)
Biri kwandikwa ko Umudage ukina nka myugariro Mats Hummels, 35, ashobora guhagarika guconga ruhago gahunda yo kwerekeza mu ikipe ya AS Roma mu kwezi kwa Mutarama n’iramuka ipfuye . (Sky, in German)
Manchester United iratekereza kwihutisha gahunda yo gusinyisha umwana w’imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Norway witwa Sverre Nypan ukinira Rosenborg y’iwabo . (Givemesport)
Ikipe ya Bayern Munich ni imwe mu makipe ari gutekereza gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Canada wa Lille mu Bufaransa Jonathan David. uyu musore w’imyaka 24 azasoza amasezerano ye tariki 30 Kamena, 2024. (Sky, in German)
Myugariro w’ibumoso wa Bayern Munich akaba Umunya- Canada nawe Alphonso Davies, 24, ngo arabizi ko ikipe ya Real Madrid izemera ibyo azabasaba mu kwezi kwa mbere ubwo azaba agiye guhabwa imbanziriza masezerano (pre-contract ) . (Marca)
Birikwandikwa ko Umunya-Esipanye Pep Guardiola, 53, yamaze kumvika n’ikipe ya Manchester City kuyisinyira masezerano mashya y’umwaka umwe dore ko ayo yari afite azarangirana na tariki 30 Kamena 2025. (Football Insider)