Paper Talk[Europe]: Abatoza batatu bagomba gusimbura Gareth Southgate, Pep Guardiola ahanganye na Bayern kuri Dani Olmo
Manchester United yamaze kubaza amakuru yerekeye myugariro Jonathan Tah n’imugihe ikipe ya Bayern Munich bisankaho byayinaniye kumvikana n’ikipe ya Bayer Leverkusen kugirango batware uyu mudage w’Imyaka 28 wagize umwaka w’Imikino mwiza wa 2023-2024 ndetse n’igikombe cyiza cy’uburayi. (Florian Plettenberg)
Galatasaray ikipe yomu gihugu ya Turkey iri mu biganiro n’ikipe ya Manchester United kumusore wayo Scott McTominay, 27 Umunya- Scotland ukina hagati mu kibuga amahirwe menshi ugomba gusohoka dore ko ntamwanya uhagije wo gukina ajya abona .(Metro)
Arsenal yamaze kwanga ubusabe bw’ikipe ya Fulham kumusore ukina hagati mu kibuga Emile Smith Rowe Umwongereza w’Imyak 23 , ubwo ikipe ya Fulham irasabwa gutanga andi amafaranga yisumbuye kuyo yatanze kugirango irebeko Arsenal yakwemera kumurekura. (Standard)
Umunya-Esipanye akaba na rutahizamu wayo Alvaro Morata, 31, agiye kwerekeza mu ikipe ya AC Milan yo Mubutaliyani kumasezerano y’Imyaka ine avuye mu ikipe ya Atletico Madrid dore ko yamuhaye nuburenganzira bwo kwivuganira nandi makipe yamwifuza . (Fabrizio Romano)
Manchester City y’umutoza Pep Guardiola igeze kure ibiganiro n’umusore wumunya-Esipanye Dani Olmo akaba akina hagati mu kibuga umwe mu bitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi hamwe n’ikipe y’Igihugu ya Esipanye yanatwaye igikombe itsinze Abongereza kumukino wanyuma , gusa uyu musore w’Ikipe ya RB Leipzig hari nandi makipe akomeje kumwirukaho arimo Bayern Munich yo mugihugu cy’Ubudage akaba akina hagati mu kibuga. (Football Insider)
Umunya-Esipanye Mikel Merino numwe mubafatwa nkibisubizo kuri Barcelona hagati mu kibuga n’imugihe irikubona ko bikomeje kugorana cyane kuzana Martín Zubimendi wa Real Sociedad dore ko asigaje umwaka umwe wamasezerano muri iy’ikipe . (Mundo Deportivo – in Spanish)
Arsenal nayo iryamiye amajanja ubundi igatwara uyu musore Mikel Merino w’ifuzwa na Barcelona akaba umwe mubitwaye neza cyane mu gikombe cy’Uburayi hamwe na Esipanye azamo asimbuye . (Telegraph – subscription required)
Newcastle United y’umutoza Eddie Howe y’iteguye guhangana n’ikipe ya Everton mu kugerageza gusinyisha umusore w’Imyaka 20 Wilfried Gnonto akaba mababa w’ikipe ya Leeds United itarabashije kuzamuka mu cy’iciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza mu mwaka ushize w’Imikino. (Teamtalk)
Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, 35, bigezekure kugirango yerekeze mu ikipe Al-Qadsiah ibarizwa muri Shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League , uyu rutahizu wakiniye amakipe menshi akomeye arimo n’ikipe ya Arsenal yomu gihugu cy’Ubwongereza. (Sky Sports)
Southampton yamze kumvikana amafaranga agera kuri £18m n’ikipe ya West Ham United kugirango ibagurishe Flynn Downes, 25, dore ko iy’ikipe yamaze kuba igaruka mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza . (Standard – subscription required)
Umutoza wa Newcastle United Eddie Howe n’iwe uhabwa amahirwe yokuba yasimbura Gareth Southgate mukuba umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ya Bongereza mugihe icyari cyo cyose Gareth Southgate yakwirukanwa kunshingano zo gutoza ikipe y’Igihugu ya Bongereza gusa nanone Steven Gerrard ndetse na Frank Lampard bose barahabwa amahirwe. (Guardian)