HomeRwanda & Africa

Paper Talk [Rwanda&Africa]: Uwikunda Samuel yagarutse nyuma yibihano by’igihe kirekire, Mashami Vincent yavuze kubya Joackiam Ojera!

Umutoza w’ikipe y’igihugu  ya  Africa y’Epfo  Hugo Broos yamaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bazavamo ababurundu bazakina imikino yo gushaka tike y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera mu gihugu cya Morocco mu kwezi ku Kwakira 2024.  (MickyJr)

Ikipe  ya  Zamalek  yo mu gihugu cya Misiri  yamaze  kugera  i Riyadh muri  Saudi Arabia mu mukino w’ishiraniro  uhuzabahuza n’ikipe ya  Al Ahly yiwabo akaba ari igikombe  gihuza  uwatwaye igiombe cya  CAF Champions League na Confederation ukaba uteganyijwe  tariki 27  Nzeri 2024. (MickyJr)

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles bwatangaje ko buri mu biganiro n’Akarere ka Rubavu ngo kabe kabafasha kwishyura ibirarane by’imishahara abakinnyi bafitiwe bityo bagaruke mu myitozo yitegura umukino wa APR FC mu mpera z’iki cyumweru. (Igihe)

Abatoza ba Volleyball 33, barimo n’abagikina uyu mukino w’intoki, bahawe impamyabushobozi zo gutoza ziri ku rwego rwa kabiri, nyuma y’amahugurwa bari bamaze iminsi itanu bakorera mu Rwanda.(Kigali To Day)

Ibihugu byo muri CECAFA birimo n’u Rwanda bizahatanira umwanya umwe wo gukina CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha. (Igihe)

Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko na we ategereje rutahizamu w’umugande, Joackiam Ojera nk’uko abandi bamutegereje atazi igihe azazira, gusa ngo yumvise ko hari ibiganiro arimo n’ubuyobozi bw’ikipe.(Isimbi)

Abasifuzi b’Abanyarwanda ari bo Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Ndayisaba Saidi Hamisi na Ruzindana Nsoro bahawe kuzasifura umukino w’Umunsi wa Gatatu wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 uzahuza Mali na Guinée-Bissau ku wa 11 Ukwakira 2024 i Bamako. (Igihe)

Myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel nyuma yo gusoza ibihano by’amezi 6 adakina kubera gukubita umusifuzi, yavuze ko yakuyemo isomo rikomeye. Hari ku wa 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.(Isimbi)

Umunyarwanda Ishimwe Claude yasezerewe muri 1/16 cya  RwandaOpenM25 mu bakina ari umwe nyuma yo gutsindwa n’Umutaliyani Denis Constantin Spiridon amaseti 2-0 (6-0, 6-0).(Igihe)

Umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Rayon Sports yagombaga kuzakiramo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, tariki 19 Ukwakira 2024 ushobora kugirwa ikirarane n’umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN uteganyijwe gutangira tariki ya 16 Ukwakira 2024. (KGLNews)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *