Paper Talk [Rwanda&Africa]: KNC yatangaje ko azatsinda APR FC ibitego 2-1,Morocco yahawe no kwakira AFCON y’abagore

Minisitiri wa siporo mu gihugu cya Senegal Khadi Diene Gaye yatangaje ko iki gihugu kititeguye kwakira igikomba cya Africa cya 2029, kubera ko ntabikorwa remezo ikigihugu gifite byabafasha kwakira iyi mikino.(MickyJr)
Impuzamashyiramwe y’aruhago ku isi “FIFA” yatangaje igihe ntarengwa ku makipe azakina imikino y’anyuma y’igikombe cy’isi cy’amakipe kuba yamaze gutanga imyenda azambara , akaba ari igikombe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika muri 2025, aho yashyizeho itariki ya 19 Ukwakira 2024.(FIFA)
Igihugu cya Morocco ni cyo kizakira imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa cy’abagore cya 2025, kizatangira mu kwezi kwa Nyakanga 2025, n’inyuma y’uko n’ubundi iki gihugu ari nacyo kizakira iyi mikino mu bagabo mu mwaka wa 2025.(MickyJr)
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yatangarije APR FC ko azayitsinda ibitego 2-1, nibitagenda uko, akazaha Umuvugizi w’Abafana b’Ikipe y’Ingabo uburenganzira bwo kurira mu kabari ke ukwezi kose.(Igihe)
Cricket: U Rwanda rwerekeje muri Kenya. Ikipe y’Igihugu ya Cricket mu Bagabo, yerekeje mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi mu mwaka utaha. (Umuseke)
Buregeya Prince yerekeje muri AS Kigali. Myugariro Buregeya Prince, utari ufite ikipe nyuma yo gutandukana na APR FC, yerekeje muri AS Kigali, asinya amasezerano y’umwaka umwe. (Kigali ToDay)
Hatumijwe Inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports, Mu rwego rwo gukomeza gushaka uko abakinnyi bakwegerwa bagaterwa akanyabugabo, mu kipe ya Kiyovu Sports hatumijwe inama nyunguranabitekerezo yo gufatanya gushaka ibisubizo ku bibazo ikipe ifite birimo n’iby’amikoro. (Umuseke)
Police VC yerekanye abakinnyi batatu yaguze. Ikipe ya Police Volleyball Club yitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa Gatanu tariki 18 Ukwakira yerekanye abakinnyi batatu yaguze barimo Umunya- Gambia, Jahara Koita, Manzi Saduru na Ishimwe Patrick. (Umuryango)
Abahawe inshingano muri APR beretswe abakinnyi. Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bweretse abakinnyi abarimo Lt. Col Alphonse Muyango nk’abakozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. (Umuseke)
Rutahizamu w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu Mugisga Gilbert yasabye umukunzi we mpinganzima ko yazamubera umugore maze undi arabyemera, Ni nyuma y’uko atagaragaye ku mukino wa APR FC na Etincelles wabaye ku Cyumweru banganya 0-0, yari yasabye uruhushya ko arimo kwitegura ubukwe.(Isimbi)
Menya abazayobora imikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona, igomba gukinwa mu mpera ziki cyumwe tariki ya 19 na 20 Ukwakira 2024. Ninyuma y’uko habayeho ibiganiro hagafatwa umwanzuro y’uko uyu munsi wa gatandatu w’ashampiyona ugomba gukinwa. (Umuseke)