Paper Talk: Mvuyekure Emmanuel kurega Rayon Sports muri FIFA, John Bocco yasezeye Ruhago! Police ku bakinnyi baba nyamahanga
Martin Ndtoungou wari washyizweho nk’u mutoza w’Umusigire w’Ikipe y\’Igihugu ya Cameroon, nawe ya kuweho adatoje umukino n’Umwe nyuma y’Ubwiyunge bwa baye hagati ya Samuel Eto’o Fils umuyobozi wa federasiyo ya ruhago muri Cameroon(FECAFOOT) na Marc Brys.(#BBC Sports Africa)
Umunya Cameroon André Onana Onana,28 ukinira ikipe ya Manchester United y’Ibereye mu byaro by’Iwabo aho akomoka , ya garagaye akina umupira n’u rungano ni nshuti ze muri rusange.(#mickyjnrofficial)
Nathan Tella, 24 ya maze kuva muri ekipe y’Igihugu ya Nigeria” Super Eagles” y’Itegura imikino yo gushaka tike y’Igikombe kisi cya 2026, uyu musore ni nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’Imikino wa 2023/2024 muri Leverkusen.(#GOAL)
Abasifuzi 49 barimo abasifuzi bungirije (assistants referees ) ndetse n’aba Video Assistant referee (VAR) bagiye guhugurwa hitegurwa Women Africa Cup of Nations 2024. (#mickyjnrofficial)
Ikipe ya Austin FC ibarizwa muri Major League Soccer (MLS) ya maze gutwara umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana Osman Bukari,25 wa kiniraga Red Star Belgrade , ya sinye imyaka itatu na mezi atandatu.(#MLSsoccer)
John Bocco ya tangaje ko asezeye kumupira w‘Amaguru kumyaka 34 ya mavuko , uy’u mugabo wa kiniye ama kipe atandukanye yo muri Tanzania nk’a Azam na Simba Sports Club. agiye gushyira imbaraga ze zose ku mwuga w\’Ubutoza. (#mickyjnrofficial)
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Rayon Sports, Roger Kanamugire, yatangaje ko kugeza ubu nta biganiro yari yagirana na APR FC, gusa ko hari byinshi bikwiye gukorwa kugira ngo ikipe ye izashobore guhatanira ibikombe mu mwaka utaha w’imikino.(# IGIHE)
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yatandukanye n’abakinnyi batanu barimo umunya-Maroc Youssef Rharb, umunyezamu Hategekimana Bonheur, umurundi Emmanuel Mvuyekure, ba rutahizamu babiri Alsény Camara Agogo, Paul Alon Gomis.(#KIGALI TO DAY)
Amakipe abiri azahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions na Confederation Cup, APR FC na Police FC zirifuza umukinnyi wa Bugesera FC, Dushimimana Olivier bakunda kwita Muzungu.(#ISIMBI)
Mvuyekure Emmanuel yiteguye kurega Rayon sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ ayishinja ko hari amafaranga yanze kumwishyura arimo ayo yaguzwe ndetse n’imishahara y’amezi abiri hakiyongeraho n’amafaranga y’uduhimbazamusyi.(#FINE TV RWANDA, #KGL NEWS)
Ikipe ya Police FC izatandukana n’umubare munini w’abakinnyi, yamaze kwegera Ishimwe Christian na Nkundimana Fabio ba APR FC bari mu ikipe y’igihugu Amavubi, ibabwira ko ibakeneye. (#ISIMBI)
Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Arsène basezerewe mu Amavubi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izahuramo na Bénin ndetse na Lesotho. (# IGIHE)
Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda, Joackiam Ojera biravugwa ko yamaze kumvikana na Police FC itozwa na Mashami Vincent kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2024-2025. (#KGL NEWS)