EuropeHomePaper Talk

Paper Talk [ Europe ] : Marcus Rashford muri Barcelona – i Burayi haramutse handikwa iki ?

1. Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United witwa Marcus Rashford w’imyaka 27 uri mu ntizanyo mu ikipe ya Aston Villa biravugwa ko ari kwifuzwa kugurwa n’ikipe ya Barcelona mu mpeshyi itaha . [ The Sun ]

2.Ikipe ya chelsea iri kwifuza gusinyisha myugariro w’ikipe ya Barcelona ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Jules Kounde nubwo Barcelona yo yifuza kumwongerera amasezerano . [ Diario Sport ]

3. Liverpool biravugwa ko yifuza gusinyisha myugariro wa Tottenham Hotspurs ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi witwa Micky Van de Ven mu mpeshyi itaha . [ Football Insider ]

4. Itsinda ry’amakipe arimo Al Nassir , Barcelona na Al Hilal ari kwifuza gusinyisha rutahizamu w’umunya – Colombia w’imyaka 28 witwa Luis Diaz . [ Football Espana ]

5 . Ikipe ya Atletico Madrid biravugwa ko iri kwifuza umwataka wa crystal Palace w’umufaransa witwa Mateta Jean Phillipe w’imyaka 27 kuri miliyoni 42 z’amayero . [ One Football ]

6. Ikipe ya Paris Saint Germain iri kwifuza gusinyisha myugariro w’umufaransa ukinira ikipe ya Liverpool witwa Ibrahim Konate w’imyaka 25. [ ESPN ]

7.Newcastle , Brighton and Hove Albion na Brentford ziri kurwanira gusinyisha rutahizamu wa Celtic w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witwa Nicholas Khun .[ Team Talk ]

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *