Paper Talk [ Europe ] : Manchester united iracyiteguye kugurisha Garnacho na Kobbie Mainoo

1. Ikipe ya Manchester united biravugwa ko kiteguye kujya mu biganiro n’ikipe iyo ariyo yose yakwifuza gusinyisha abarimo rutahizamu wayo w’umunya Argentina witwa Aljandro Garnacho ndetse na Kobbie Maino w’imyaka 19 .[ THE GUARDIAN ]

2.Rutahizamu w’umunya – Brazil witwa Matheus Cunha biravugwa ko agomba kwerekeza mu makipe manini yo mu gihugu cy’Ubwongereza nubwo Wolvermpton yifuza kumwongerera amasezerano. [ FOOTBALL INSIDER ]

3.Ikipe ya Nottingham Forest biravugwa ko yanze ubusabe bwa Chelsea kuba yagura myugariro wayo w’imyaka 22 witwa Murillo Santiago Costa dos Santos ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha ry’abakinnyi . [ DAILY TELEGRAPH ]

4.Ikipe ya Manchester united ndetse na Marcus Rashford w’imyaka 27 banze ubusabe bw’ikipe zo muri Turikiya zashakaga kumugura muri kuriya kwezi kwa mbere . [ MANCHESTER EVENING NEWS ] .

5. Ikipe ya Newcastle yatangaje ko igiye kubaka indi sitade nshya bazajya bakiniramo ndetse ikazaba iherereye neza iruhande rwa Sitade ya Saint James Park basanzwe bakiniraho . [ DAILY TELEGRAPH ]

6 .Umuholandi Tyrell Malacia ukinira ikipe ya Manchester United yamaze kwerekeza mu ikipe ya PSV ku ntizanyo ndetse hakaba harimo ingingo yuko iyi kipe izahita imugura nyuma y’uyu mwaka w’imikino . [ SKY SPORTS ]

7.Ikipe ya Tottehnam Hotspurs yamaze kumvikana n’ikipe ya St Patrick Atheletic kuba bagura umusore w’imyaka w’iyi kipe witwa Mason Melia ndetse akaba agomba gusinya amasezerano agomba kuzamugeza mu mwaka wa 2031 . [ METRO ]

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *