FootballHomeSports

Paper Talk [ Europe ] : Chelsea ishobora gutungura benshi igasinyisha Garnacho

1.Ikipe ya Chelsea ishobora gutungurana igahita igura ku munsi wa nyuma w’iri soko ry’igura n’igurisha rutahizamu w’imyaka 20 wa Manchester United witwa Aljendro Garnacho ukomoka muri Argentine . [ FOOTBALL LONDON ]

2. Nubwo ikipe ya Tottenham Hotspur yamaze kwemeranya na Chelsea kuba batizwa myugariro Axel Disasi w’imyaka 26 gusa uyu mufaransa arifuza kwigira mu ikipe ya Aston Villa nayo mu Bwongereza .[ FABRIZIO ROMANO ]

3. Manchester United iri gucungira hafi iby’umufaransa ukiri muto ukinira ikipe ya Bayern Munich witwa Mathys Tel ndetse ngo biramutse byanze ishobora gutungurana ikaba yagura Christopher Nkunku w’ikipe ya Chelsea nk’umusimbura we . [ ESPN ]

4.Myugariro wa Chelsea witwa Ben Chilwell w’imyaka 28 biteganijwe ko araza gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya Crystal Palace mbere yuko atizwayo ku munsi wa nyuma w’iri gura n’igurisha ry’abakinnyi . [ DAILY TELEGRAPH ]

5.Manchester United nayo yamaze kwinjira mu irushanwa ry’andi makipe menshi arimo Tottenham ashaka gusinyisha rutahizamu w’umwongereza ufite imyaka 21 ukinira ikipe ya Ipswich Town witwa Liam Delap . [ DAILY EXPRESS ]

6. Ikipe ya Ajax Amsterdam yatangaje ko itazigera irekura umwongereza w’imyaka 34 ubakinira mu kibuga hagati witwa Jordan Henderson , ngo abe yakwerekeza mu ikipe ya AS Monaco mu gihugu cy’Ubufaransa . [ DAIL MAIL ]

7. Umutaliyani w’imyaka 33 ukinira Arsenal hagati mu kibuga witwa Jorginho biravugwa ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Flamengo yo muri Brazil kuba yazayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka . [ SKY SPORTS ]

8.Ikipe ya Everton ngo iri gukora uko ishoboye kose ngo isinyishe Myugariro w’umufaransa ukinira ikipe ya Rennes w’imyaka 23 witwa Adrien Truffert . [DAIL MAIL ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *