EuropeHomePaper Talk

Paper Talk [ Europe ] : Axel Disasi ashobora kwerekeza muri Tottenham Hotspur

1.Ikipe ya Tottenham Hotspur yatangaje ko yifuza myugariro w’imyaka 26 w’umufaransa ukinira ikipe ya Chelsea witwa Axel Disasi mu gihe ibyo kugura Fikayo Tomori muri AC Milan bisa nk’ibigoranye . [ FOOTBALL LONDON ]

2. Ikipe ya Manchester United biravugwa ko iri kwifuza gusinyisha umwataka ukomoka mu Bufaransa witwa Mathys Tel w’imyaka 19 ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse ngo byakwanga ikaba yajya kubaza igiciro cya Leon Bailey ukinira ikipe ya Aston Villa . [ GOAL ]

3. Ikipe ya Crystal Palace yo mu Bwongereza irifuza gutira Ben Chilwell, myugariro w’imyaka 28 ukomoka mu Bwongereza ukinira Chelsea . [ GIVE ME SPORT ]

4.Ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani yatangaje ko yifuza gusinyisha LLoyd Kelly w’imyaka 26 usanzwe ari myugariro w’umwongereza ukinira ikipe ya Newcastle .[ CHRONICLE ]

5. Nubwo ikipe ya Manchester united yanze kumutiza ikipe ya Benefica yo muri Portigal ; umuholandi Tyrell Malacia biravugwa ko agomba gusohoka mu ikipe ya Manchester United . [ MANCHESTER EVENING NEWS ]

6 .Rutahizamu w’umunya – Ireland witwa Evan Ferguson wakiniraga ikipe ya Brighton yamaze gutizwa mu ikipe ya Westham kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’amasezerano . [ SKY SPORTS ]

7.Thomas Frank utoza ikipe ya Brentford yatangaje ko iyi kipe itazigera igura umukinnyi n’umwe ku munsi wa nyuma w’iri gura n’igurisha ry’abakinnyi ryatangiye mu kwezi gushize [ BBC ] .

8 . Rutahizamu wa Chelsea witwa Joao felix , ngo ibyo kwerekeza mu ikipe ya Aston Villa ntibigishobotse ndetse ngo bitunguranye ashobora kwerekeza mu ikipe ya Paris saint Germain cyangwa akaguma muri chelsea . [ BIRMINGHAM LIVE ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *