EuropeHomePaper Talk

Paper Talk [ Europe ] : Alexander Isak hanze ya Newcastle – i Burayi haramutse handikwa iki ?

1. Ikipe ya Newcastle biravugwa ko yamaze kwemeranya na Alexander Isak kuzamurekura akaba yajya gusinyira amakipe arimo Chelsea , Liverpool , Arsenal na Barcelona zagaragaje ko zimwifuza mu gihe iyi kipe yaba itabashije kuza mu myanya ine ya mbere muri Premier League yo gukina Champions League . [ The Sport ]

2. Ikipe ya Manchester United irifuza gusinyisha rutahizamu wa Napoli witwa Victor Osimenh uri mu ntizanyo muri Galatasaray usibye ko impamvu zirimo ko uyu munya – Nigeria ashaka kuzajya gukina mu ikipe ikina champions League ndetse no umushahara uri hejuru bishobora kuzatuma ibyo kumusinyisha bigorana cyane . [ Team Talk ]

3.Ikipe ya Manchester City biravugwa ko iri kurwanira n’ikipe ya Manchester United gusinyisha umubiligi ukina mu kibuga hagati muri Atalanta witwa Charles de Ketelaere w’imyaka 26 . [ Sports Mole ]

4. Manchester United ishobora kuzabona amafaranga arenga miliyoni 31 z’Amayero mu gihe ikipe ya Marseille yaba yemeye kugura rutahizamu wayo witwa Mason Greenwood mu mpeshyi itaha . [ Goal ]

5. Ikipe ya Liverpool irifuza gusinyisha myugariro ukiri muto w’umunya – Esipanye witwa Dean Huijsen kuri miliyoni zisaga 50 z’amayero nubwo iyi kipe nayo yifuza kumwongerera amasezerano mashya . [ One Football ]

6 .Ikipe ya Atletico Madrid biravugwa ko iri kugendera hafi umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Leicester city ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Wilfred Ndini w’imyaka 28 . [ Caught Offside ]

7. Ikipe ya Everton irashaka kwibikaho myugariro w’Umufaransa Maxime Esteve w’imyaka 22 ukinira ikipe ya Burnely mu gihe ibyo kugamana myugariro wayo wifuzwa n’amakipe menshi witwa Jarrad Brantwaite byaba byanze . [ The Sun ]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *