Papa Francis yasabye ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya yashyirwaho akadomo!
Ku munsi wo ku wa gatatu , umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi Papa Francis yasabye ko habaho imishyikirano hagati ya Ukraine n’Uburusiya igamije guhagarika intambara yatewe nuko Uburusiya bwateye Ukraine mu 2022.
Mu ijambo rye rya Noheri, Papa yavuze ko “hakenewe ubutwari kugira ngo hafungurwe ibiganiro kugirango hagerwe ku mahoro akwiye kandi arambye hagati y’impande zombi.
Papa yatangaje ibi nyuma y’igitero gikomeye cy’Uburusiya uwo munsi bwari bwagabye ku bigo by’ingufu bya Ukraine, Ukraine ivuga ko byibuze misile 184 zayirashweho n’indege zitagira abadereva.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, leta ya Ukraine yari yanze cyane ugusaba kwa papa aho yasabye iyi leta ya Kyiv kugira ngo baganire kuri iyi ntambara n’uburyo yashyirwaho akadomo .
Aganira n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ku mbuga ya St Peter, Papa Francis w’imyaka 88 y’amavuko yagize ati: “Reka amajwi y’intwaro aceceke muri Ukraine yatewe n’intambara,ndetse n’ahandi.”
Ati: “Ndahamagarira buri muntu ku giti cye, ndetse n’abantu bose bo mu mahanga yose … kwegeranya ibyiringiro byabo mu gucecekesha amajwi y’intwaro no gutsinda amacakubiri muri kariya gace “.
Papa yongeye gushimangira ubutumwa bwa Noheri yatanze umwaka ushize, Papa Fransisiko yasabye kandi ko i Gaza hagarara imirwano no kurekurwa kw’ingwate zafashwe na Hamas.
Ati: “Ntekereza ku miryango y’Abakristo muri Isiraheli na Palesitine, cyane cyane muri Gaza, aho usanga ubumuntu butakihabarizwa”.
Papa yanasabye ko imiryango y’ibiganiro bigamije amahoro yakingurwa.
Intambara yo muri Gaza yatangiye nyuma yuko abategetsi ba Hamas bo muri ako karere bateye Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023 hanyuma abantu bitwaje imbunda bishe abantu bagera ku 1200, abandi 251 bakajyanwa muri Gaza nk’ingwate.