Kongo – Kinshasa yakuriyeho Visa abaturage ba Tanzania
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Thérèse Kayikwamba yatangaje ko abaturage bose binjira muri iki gihugu baturutse mu gihugu cya Tanzania bakuriweho Visa binyuze mu bwumvikane mu rwego rw’umuryango w’iterambere ry’Afurika yepfo (SADC). Ku munsi wejo nibwo Madame Thérèse Kayikwamba Wagner yashyikirije Inama Njyanama ya Kongo inyandiko yerekeye ibyo gusonerwa viza…