#KWIBUKA31: Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) na Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Mbere tariki ya 7 Mata, bafatanyije n’abandi banyarwanda, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n’isi yose, kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka byabereye…

Read More

Perezida Kagame yashimiye Arsenal kubwo kwitwara neza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ibyishimo yatewe n’intsinzi ya Arsenal imbere ya Real Madrid mu mukino ubanza wa UEFA champions league wabereye kuri Emirates Stadium. Wari umukino utegerejwe na benshi, Arsenal ntiyahabwaga amahirwe imbere ya Real Madrid imaze kwegukana Champions League inshuro 15 , ndetse ikaba arinayo ifite igiheruka batwaye batsinze Borussia…

Read More

#KWIBUKA31: Sobanukirwa icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe kwibuka miriyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri jenoside muri 1994 mu rwego kubasubiza icyubahiro bambuwe. Iminsi ijana yo kwibuka isobanura iminsi ijana y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri  buri itariki 7 Mata. Ni igihe n’umwanya wo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no gufata mu mugongo  abacitse ku icumu…

Read More

KWIBUKA31 :  António Guterres yasabye isi gukumira amacakubiri n’urwango

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Mata 2025 ,Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa yageneye abatuye Isi, Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, António Guterres yabasabye gushyira imbaraga mu gukumira imvugo z’urwango n’amacakubiri zikomeje gukwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuva nyuma ya 1994, haba umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu…

Read More

DRC yahagaritse ubufatanye bwose ifitanye na USA kubera politike nshya ya Trump

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje ko ihagaritse, amasezerano yose n’indi mikoranire  yose ifite aho ihuriye n’inyungu cyangwa ibyifuzo  bya Leta zunze ubumwe z’Amerika kubera Politike nshya ya Donald  J.Trump . Iki cyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Kongo, ryatangajwe ku mugoroba wo ku munsi wejo wa mbere tariki ya…

Read More

#KWIBUKA31 : Byinshi utari uzi kuri COL. Bagosora Théoneste  wemeje ko agiye gutegura imperuka y’abatutsi

 Colonel Bagosora Théoneste ni umwe mu bari bafite ijambo rikomeye mu gisirikare kuko yari yarakoze imirimo itandukanye, hakiyongeraho ko yavukaga muri Gisenyi ari naho hakomokaga Perezida Juvenal Habyarimana na benshi mu bayobozi bakuru. Bagosora muri Mutarama 1993 yari mu ntumwa zahagarariraga u Rwanda mu nama i Arusha ubwo hemezwaga igice cy’amasezerano y’amahoro kirebana no gusaranganya…

Read More

#KWIBUKA31 : Reka twinjirane muri tariki ya 8 Mata mu gihe cya Jenoside

Nyuma y’umunsi umwe Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye mu Rwanda, tariki ya 8 Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu, ku rundi ruhande ingabo za FPR Inkotanyi nazo zakomeje urugamba zigamije guhagarika Jenoside. Tariki ya 8 Mata 1994 kandi nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri…

Read More

INKURU YIHARIYE : Ibyo utamenye ingingo ku yindi  ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana  

Inkuru zose zivuga ku minota ya nyuma ya ‘Falcon 50’ ya Juvénal Habyarimana n’abari bayirimo, zitangirira mu nama i Dar es Salaam ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 6 Mata 1994, zikongera gusimbukira i Kanombe ku mugoroba wo kuri iyo tariki ubwo indege yaraswaga, abari bayirimo bose bagapfa.  Amaperereza yarakozwe, inkiko zabyinjiyemo, ubushakashatsi bwarakozwe…

Read More

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yizera ko Uburusiya buzahagarika gutera Ukraine

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashishikarije abayobozi bagenzi be bo ku isi gukomeza guharanira ko imirwano ihagarara hagati y’Uburusiya na Ukraine . Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yabwiye inama isanzwe y’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi ko “bitinde bitebuke” Uburusiya bugomba kuza mu biganiro mu bijyanye no guhagarika imirwano mu ntambara imaze imyaka itatu muri Ukraine . Ibi yabigejeje…

Read More