Ujya gukira indwara arayirata ,Jenoside nayo ni indwara, ni virusi, ni politiki mbi : Minisitiri Dr. Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko uburyo bwiza bwo kurinda ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi, ari ukuyibwira abato uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’i Gatsibo mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 ku Rwibutso rwa Jenoside…