Jude Bellingham wa Real Madrid ntazakina imikino ibanza ya Shampiyona itaha
Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, arateganyijwe kuzabura byibura ibyumweru bitandatu bya mbere by’umwaka utaha w’imikino bitewe n’uburyo azaba yagiye kubagwa urutugu. Uyu musore w’imyaka 21 amaze igihe ahanganye n’ikibazo cy’urutugu kuva mu 2023, aho yakomerekeye mu mukino wa La Liga ubwo Real Madrid yakinaga na Rayo Vallecano….