N’imyaka 40 nzayigeza nkiwukina – Mohammed Salah

Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yatangaje ko yiyumvamo gukina akageza ku myaka 40, ndetse yongera no gushimangira ko hari amakipe atandukanye ari kumwifuza mu gihugu cya Arabiya Sawudite. Uyu munya-Misiri w’imyaka 32, yagize umwaka mwiza w’imikino dore ko yabashije gutsinda ibitego 29, ndetse agatanga imipira 18, yavuyemo…

Read More

Bryan Ngwabije yasinyiye indi kipe yo mu Bufaransa!

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bryan Clovis Ngwabije, yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe nshya yazamutse mu cyiciro cya kane mu Bufaransa, FC Dieppe. Ngwabije w’imyaka 26 yakiniraga Blois Foot 41 muri icyo cyiciro mu mwaka ushize w’imikino, aho yakinnye imikino 25 ya shampiyona.  Iyi kipe ye yarangije ku mwanya wa 6 n’amanota 40. Uyu mukinnyi…

Read More

 U Rwanda na Kazakhstan basinyanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi, u Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zitandukanye arimo na ajyanye n’ibikoresho by’ingenzi bikenerwa mu nganda. Aya masezerano yasinyiwe mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Kazakhstan, aho yakiriwe na mugenzi we Kassym-Jomart Tokayev.  Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye, Perezida Kagame yagize  ati: “Ibihugu…

Read More

Kigali : inzobere zirasaba ishyirwaho rya gahunda nshya y’ibikorwa byo kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe

Abahanga mu bijyanye n’ibidukikije basabye ko hashyirwaho uburyo bumenya neza akamaro k’imirimo ibungabunga ibidukikije (Green Jobs Assessment Model) mu rwego rwo kunoza ivugururwa ry’intego z’igihugu zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe (NDCs), zifite agaciro ka miliyari $11.  Ibi kandi binagamije ko politiki z’ibidukikije zitakoma mu nkokora isoko ry’umurimo, ahubwo zikabyara amahirwe menshi y’akazi. Muri Mutarama 2025, u…

Read More

Amnesty International irashinja M23 gukora ibyaha by’intambara muri Congo

Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, urashinja inyeshyamba z’umutwe wa M23 zirimo kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), gukora ibyaha  by’intambara. Mu igenzura ryasohowe kuri uyu wa kabiri, Amnesty yavuze ko izi nyeshyamba Kinshasa yemeza ko zishyigikiwe n’u Rwanda zishinjwa kwica, gukorera iyicarubozo no gushimuta abaturage mu buryo bunyuranyije…

Read More

Imibare y’abakomerekeye mu karasisi k’intsinzi ya Liverpool ikomeje kwiyongera

Byibuze abantu 47 bahise batangazwa ko bakomeretse ubwo umugabo yashoraga imodoka mu kivunge cy’abishimiraga intsinzi y’igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza. Nyuma y’aho bivuzwe ko imodoka yishoye mu gikundi cy’abanyamaguru bishimiraga intsinzi, polisi yo mu mujyi wa Liverpool, uherereye mu Burengerazuba bw’amajyaruguru y’Ubwongereza yahise ihamagarwa ndetse inahagerera ku gihe. Biravugwa ko umugabo w’imyaka 53, Ari we watawe…

Read More

Perezida Emmanuel Macron yagize icyo avuga ku byo gukubitwa urushyi n’umugore we!

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yahakanye igisobanuro cyahawe videwo yasakaye asa nk’ukubitwa urushyi ndetse bijyana no gusunikwa n’umugore we Brigitte Macron , avuga ko byari ukwikinira. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku munsi w’ejo wa tariki 26 Gicurasi 2025, mu ruzinduko yari yagiriye mu gihugu cya Vietnam , ubwo yari n’umugore we bagiye kururuka indege amashusho yamugaragaje…

Read More

TRANSFERS : Matheus Cunha agiye kwerekeza muri Manchester United kuri miliyoni 62.5 £

Iby’ingenzi byavuzwe mu nkuru ni : 🚨🇧🇷 𝐁𝐑𝐄𝐀𝐊𝐈𝐍𝐆 | Matheus Cunha (25) to Manchester United. Here we go, reports @FabrizioRomano. ⚡️ £62.5m release claude triggered! ✅ pic.twitter.com/ChOCOfpctf — EuroFoot (@eurofootcom) May 25, 2025 Matheus Cunha, umukinnyi  ukina mu ikipe ya Wolves, ari hafi gutangira ubuzima bushya muri Manchester United nyuma y’aho biteganijwe ko agomba gushyira…

Read More

Uganda yahagaritse ubufatanye bwa gisirikare n’Ubudage

Ingabo za Uganda zatangaje ko zihagaritse burundu ubufatanye bwa gisirikare n’Ubudage, nyuma yo gushinja Ambasaderi w’Ubudage muri Uganda, Mathias Schauer, kuba yaragize uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano kandi atabifitiye uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu. Nubwo ingabo za Uganda zitatanze ibimenyetso bifatika, iki cyemezo cyerekana igihombo gikomeye mu mubano hagati y’ibihugu byombi.  Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga…

Read More