Gutakaza u Rwanda ni igihombo kuri ECCAS, si ku Rwanda : Impuguke mu bya politike

Mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Malabo muri Guinée Equatoriale ku wa 7 Kamena 2025, u Rwanda rwatangaje ko rusohotse burundu mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo hagati muri Afurika, ECCAS.  Iki cyemezo cyakurikiye ukutumvikana kwakomeje hagati ya Kigali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko ku bijyanye no kwima u Rwanda uburenganzira bwo kuyobora…

Read More

Volleyball :Umunya – Kenya Sande Nemali wa Police VC ari mu bazitabira Igikombe cy’Isi 2025

Sande Nemali, umukinnyi w’icyitegererezo mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, yasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’igihugu ya Kenya izitabira Igikombe cy’Isi cya FIVB kizabera muri Thailand kuva tariki ya 22 Kanama kugeza ku ya 7 Nzeri 2025. Nemali, usanzwe akinira ikipe ya Police Women’s Volleyball Club, yabaye indashyikirwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25, aho yegukanye…

Read More

Liberia : Bane barimo n’uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko  bashinjwaga iterabwoba barekuwe by’agateganyo

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Liberia, Jonathan Fonati Koffa, hamwe n’abandi badepite batatu barimo Abu Kamara, Dixon Seboe na Jacob Debee, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate ya $440,000 (angana na miliyoni zisaga 550 mu mafaranga y’u Rwanda). Aba bayobozi bose bashinjwa uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyabaye ku wa 18 Ukuboza 2024, ubwo…

Read More

Muhire Kevin azakomeza gukinira Rayon Sports cyangwa azerekeza ahandi?

Kapiteni wa Rayon Sports umwaka ushize w’imikino, Muhire Kevin biteganyijwe ko atazakomezanya na Rayon Sports bivuze ko azakinira indi kipe mu Rwanda igihe atakwerekeza hanze y’u Rwanda. Uyu musore amasezerano ye yarangiranye n’impera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 , ubu yemerewe kwerekeza mu ikipe iyari yo yose ashaka. Igihe umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ghana,…

Read More

Cristiano Ronaldo yashimagije bikomeye Lamine Yamal mbere y’umukino wa nyuma ugomba kubahuza

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gutegura umukino wa nyuma wa UEFA nations league, kizigenza Cristiano Ronaldo, yashimagije bidasanzwe umukinnyi ukiri muto Lamin Yamal. Uyu musore w’imyaka 17, umaze iminsi yigaragaza yatangiye gukanga benshi ndetse bamwe batangiye kumugereranya n’ibikomerezwa bitandukanye. Nyuma y’aho Esipanye, itsindiye Ubufaransa, maze igahita ikatisha itike yo gukina finali, byamaze kwemezwa ko iki gihugu…

Read More

Didier Deschamps na Luis de La Fuente ntibumvikana ku ugomba gutwara Ball d’or mbere y’umukino ukomeye uri bubahuze

Ousmane Dembele aherutse gufasha bikomeye ikipe ya Paris Saint Germain, ubwo yatwaraga igikombe cya UEFA champions league inyagiye Inter de Milan ibitego bitanu ku busa. Kubera ibyo, umutoza w’Ubufaransa Didier Deschamps yumvikanye ahamya ko rutahizamu Ousmane Dembele, ari we ukwiriye umupira wa zahabu. Ibi yabivuze ubwo biteguraga umukino ikipe y’Ubufaransa iza guhuriramo na Esipanye muri…

Read More

Umukinnyi uje kumvikana na Rayon Sports yamaze kugera I Kigali mu Rwanda

Myugariro ukomoka mu gihugu cy’burundi agakina ibumoso(Left-Back) , Prince Michel Musore, yamaze kugera I Kigali aho aje kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports kugirango azayikinire umwaka utaha w’imikino. Umwaka wa 2024-2025, wa Shampiyona wasoje bisa nk’aho Rayon Sports nta mukinnyi ukina ibumoso yugarira ifite cyane ko Bugingo Hakim wabonaga urwego rwe ruri hasi ndetse imikino myinshi…

Read More