Barcelona yatangiye kwikiranura n’imyenda irimo n’iya Lionel Messi

Ikipe ya Barcelona igiye kwishyura amafaranga angana na miliyoni £5.95 yasigayemo Lionnel Messi ubwo yayisohokagamo mu mwaka wa 2021 akerekeza mu ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa. Mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, Barcelona yahuye n’ibibazo by’ubukungu byatumye yegera abakinnyi bayo ngo bemere kuzishyurwa mu gihe cyizaza abenshi barabyemeye ukuyemo Frenkie de Jong na Marc-André…

Read More

Paul Pogba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Monaco nyuma yo guhagarikwa kubera imiti itemewe

Nyuma y’igihe kirekire kitari cyoroshye, Paul Pogba yongeye kugaruka mu kibuga cy’umupira w’amaguru mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri n’ikipe ya AS Monaco yo mu Bufaransa. Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United na Juventus, w’imyaka 32, yahagaritswe by’agateganyo muri Nzeri 2023 nyuma yo gusangwamo imiti itemewe (DHEA) ubwo yasuzumwaga ku mukino…

Read More

DR Congo na Rwanda Basinyiye Amahoro Arimo Urujijo: Ese Bizashoboka?

Mu mugoroba w’ejo hashize, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byasinyiye amasezerano y’amahoro yari ategerejwe na benshi, arimo ingingo ikomeye yo guhagarika intambara no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro. Ibi ni intambwe ishimishije ku bagizweho ingaruka n’aya makimbirane, ariko igisigaye ni ukubibona bishyirwa mu bikorwa. Nubwo amasezerano avuga ko impande zombi…

Read More

Ushinzwe iperereza ry’igihugu muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi azira ruswa n’uburiganya

Lt-Gen Dumisani Khumalo, Umuyobozi Mukuru w’Iperereza rishinzwe kurwanya ibyaha muri Afurika y’Epfo (Crime Intelligence), yatawe muri yombi ku wa Kane nijoro nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Johannesburg, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu. Uyu muyobozi yagejejwe imbere y’urukiko i Pretoria ku wa Gatanu, ari kumwe n’abandi bapolisi bakuru batandatu. Bose bakurikiranyweho…

Read More

Umutoza wa Rayon Sports yageze i Kigali azanye n’umukinnyi mushya

Kuri uyu wa Gatanu wa tariki 27 Kamena 2025, nibwo umutoza n’Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi yageze mu Rwanda ari kumwe n’umukinnyi biteganyijwe ko agomba gukinira Rayon Sports. Umutoza Afhamia Lotfi yasinyiye Rayon Sports nyuma y’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2024-2025 , ahita yerekeza iwabo mu gihugu cya Tunisia. Mu byo yagombaga gushaka harimo n’umutoza wungirije nk’uko yari…

Read More

Kiyovu Sports yatangiye guhangana n’ibihano yafatiwe na FIFA

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugirana amasezerano y’ubwishyurane na Blanchard Ngaboniziza byatumye ibihano byayo byo kutandikisha abakinnyi bishingiye kuri we bikurwaho. Kiyovu Sports ifite ideni rya Miliyoni 157 z’amafanga y’u Rwanda byatumye iyi kipe ifatirwa ibihano byo kutagura n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA) ndetse n’umwaka ushize yifashishije abakinnyi bato kugira ngo babashe gukina. Mu…

Read More

EXPLAINER : Dore inzara zikomeye zabayeho mu mateka y’isi

Rimwe na rimwe biba byiza iyo usubiye inyuma ukamenya amateka meza ndetse ntiwibagirwe n’ashaririye y’igihugu cyawe. Akenshi kandi biba byiza iyo amwe muri ayo mateka asigasiwe cyangwa akabungwabungwa mu buryo bwiza dore ko bifasha benshi kumenya imizi y’ibyo babona uyu munsi bityo bakitanga ndetse bakanirinda ko bimwe mu bibi byakongera kubagwirira. Mu kiganiro ubumenyi bw’isi,…

Read More

Rubavu :  abaturage basabwe kwivanamo  ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye ku Rwibutso rwa Bigogwe mu Karere ka Rubavu ku wa 25 Kamena, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yagaragaje ko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abarokotse bikwiye kwamaganwa nta buryarya. Yabivuze mu ruhame ahari abahagarariye Urugaga rw’Abikorera (PSF), abaturage ndetse n’abayobozi, aho yashimye uruhare rw’abikorera mu kwibuka no kubaka…

Read More

Abantu 16 bishwe, abarenga 400 barakomereka mu myigaragambyo ikomeye yabereye muri Kenya

Imyigaragambyo yabereye muri Kenya ku wa Gatatu yatumye abantu 16 bahasiga ubuzima, mu gihe abarenga 400 bakomerekejwe, nk’uko byemejwe na Amnesty International Kenya. Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abantu ibihumbi mu mijyi itandukanye nka Nairobi, Mombasa n’ahandi, yari igamije kwibuka umwaka ushize w’imyigaragambyo yakurikiyeho kwangwa kwa politiki y’imisoro ikabije. Abigaragambyaga kandi baramagana ihohoterwa rya hato na hato…

Read More