OMS yatanze ihumure ku bwoba bwari buhari bwo guhagarika ubuhahirane mpuzamahanga n ‘u Rwanda kubera Marburg
Ishami ry’umuryango w’abibumye ryita ku ubuzima OMS ryatangaje ko abantu badakwiye kugira ubwoba bwo guhahirana n’u Rwanda cyangwa kwirinda ingendo zihagana n’iz’ubucuruzi n’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda kwandura indwara ya virusi ya Marburg (MVD) kuko ngo iki cyorezo kidashobora kugikwirakwiza hanze y’Igihugu bijyana n’ingamba zashyizweho.
Aya makuru kandi yemejwe n’umunya -Porutigale uyobora ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku ubuzima [OMS] , uwo ni Dr.Tedros Adhanom Ghebreyesus aho abicishije ku urukuta rwe rwa X yagize ati : Ukurikije ibyagezweho mu kurwanya ibyorezo birimo Mpox [ubushita bw’inkende] na Marburg mu Rwanda ndetse na nyuma y’isuzuma ry’ ikigero cy’ibyago byo kwandura ryakozwe na OMS , yasanze ko nta hagarikwa ry’ingendo n’ubucuruzi mpuzamahanga n’u Rwanda bikenewe.”
uyu muyobozi kandi yakomeje avugwa ko icy’ingenzi ahubwo ari uko hagomba gushyirwa imbere ikurikizwa ry’inama z’ubuzima rusange zitangwa n’ababishinzwe ,ndetse no guhuriza hamwe imbaraga ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bafite aho bahurira no guhashya iki cyorezo kugirango barinde icyorezo abantu bose hatitawe ku hantu baherereye .
Based on the current #Mpox and #Marburg outbreaks risk assessments, @WHO advises that no travel and trade restrictions are needed.
— Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) October 11, 2024
Priority should be given to public health advice and concerted, collaborative public health efforts by all partners to contain the outbreaks and…
Amakuru nkaya kandi yahamijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, yavuze ko u Rwanda ruzatsinda Icyorezo cya Marburg mu gihe cya vuba kandi bitewe n’ingamba zo kukigenzura zafashwe, rudashobora kugikwirakwiza hanze y’Igihugu.
Kaseya yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku miterere y’Icyorezo cya Mpox ndetse na Marburg muri Afurika.
Dr Kaseya ukuriye Africa CDC yavuze ko ubu hari “ibyago hafi 0% ko iyi ndwara ikwirakwira hanze y’u Rwanda”, kubera ingamba zo gukurikirana abarwayi, gushakisha abakoranyeho n’abarwayi, no “kubuza abakoranyeho n’abarwayi kujya hanze y’igihugu”.
Claire avuga ko ubu afite icyizere ko iyi virusi itazakomeza kwica abantu kuko hari imiti yo gufasha abayirwaye irimo guhabwa abarwayi kandi n’izo nkingo zatanzwe.
Amasoko amwe yabwiye BBC ko mu mujyi wa Kigali hari ibigo birimo kuvurirwamo abarwaye iyi virusi nk’ikiri i Nyarutarama, ndetse n’ibirimo kwakira abashyirwa mu kato nk’ikigo kiri i Kanyinya cyakoze akazi nk’ako mu gihe cya Covid-19.
Mu kwirinda iyi virusi minisiteri y’ubuzima igira inama abantu kwirinda kwegera umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, kugira umuco w’isuku nko gukaraba intoki no kwirinda kuramukanya ukoranaho.
Ambasade ya Amerika i Kigali ivuga ko ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana na Marburg ari “icyitegererezo mu karere”, yongeraho ko “bigaragaza imbaraga rushyira mu kurinda abaturage kwandura n’umurava wo guhangana n’ibibazo by’ubuzima.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko Marburg ari indwara yamenyekanye bwa mbere ubwo abantu basaga 31 bari bamaze kuyandura, naho barindwi bagahitanwa nayo mu 1967 mu Budage mu gace ka Marburg na Frankfurt ndetse no muri Serbia mu gace ka Belgrade.
Ni icyorezo bivugwa ko gifite inkomoko muri Afurika ngo kuko iyo virus yasanzwe bwa mbere mu nkende yari yakuwe muri Uganda. Abantu bakunze kuyirwara ni abakunze kumara igihe mu birombe no mu buvumo ahantu hashobora kuba indiri y’uducurama.
Marburg ni virusi mbi kuko yica hafi 88% by’abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y’umunani n’icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso.
Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende ndetse n’ingurube.
Mu gihe umuntu yayanduye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze mu matembabuzi ava mu mbiri nk’inkari, amacandwe, amaraso, amavangingo no kuryamana n’umuntu wamaze kuyandura.
Ishirahamwe mpuzamahanga riteza imbere ibijyanye n’inkingo, Gavi, risaba abantu kwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk’uko OMS ibivuga.
Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy’umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.
Abashyigura umuntu wishwe n’iyi virusi na bo basabwa kwirinda gukorakora umurambo.
Indwara ya Marburg yakuye izina ku mujyi wa Marburg mu Budage aho yagaragaye bwa mbere hagati ya 1960 na 1970.