Myugariro w’iburyo wa Rayon Sports Omborenga Fitina yasobanuye ko yasoje amasezerano ye muri APR FC , iyi kipe ntimwegere ngo baganire ku kuyongera bituma ahita yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports.
Uyu musore yavuze ko yaje kwegerwa n’uwari perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele , ubwo yari asoje umukino Amavubi yari yakinnyemo na Lesotho mu gihugu cya Africa y’Epfo, aramuhamagara kuri telephone amusaba ko yaza gukinira Rayon Sports biza kurangira bumvikanye.
“Umwaka warangiye nkina nta kibazo gusa hajemo akantu ko kutumvikana na ba bagabo bagiye (ubuyobozi bwa APR FC bwavuyeho), bo bari bafite uko babibona n’uko babyumva. Ni perezida wari uwa Rayon Sports (Uwayezu Jean Fidele) wampamagaye icyo gihe yampamagaye ndi muri Afurika y’Epfo tumaze gukina na Lesotho abimbwiraho numva ibitekerezo afite ntago ari bibi.” Omborenga Fitina aganira n’umunyamakuru Canisius Kagabo.
Omborenga Fitina , ni umwe muri ba nimero Kabiri beza u Rwanda rwagize mu myaka ya vuba aha nyuma ya Rusheshangoga Michael, wakiniye nawe APR FC akaza guhagarika umupira w’amaguru hakiri kare , kuri ubu Fitana ni umwe mu bakinnyi b’ingenzi ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda yitabaza.
Ibi abitangaje mu gihe kuri uyu munsi bafite umukino w’Ishiraniro w’Igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025, ugomba kubera kuri sitade Amahoro ku isaha y’i saa kumi n’igice z’umugoroba(16:30PM), nubwo uyu musore utahita wemeza ko aza kubanza mu kibuga Cyane ko umutoza Rwaka Claude yatangiye gukoresha Serumogo Ally Omar.
Rayon Sports muri Finali ebyiri ziheruka z’Igikombe cy’Amahoro bakinnyemo na APR FC , hari mu 2016 na 2023 zose Rayon Sports yarazitsinze. 2016-Rayon Sports yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa (1-0) cya Ismaila Diarra, 2023-Rayon Sports yatsinze APR FC nabwo igitego kimwe ku busa(1-0) cya Ngendahimana Eric .
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?