Olivier Nduhungirehe ntiyemeranya n’imisifurire ku mukino wa Rayon Sports na Mukura VS

Misitiri w’Ubabanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yabajije niba muri ruhago y’u Rwanda ari ho hantu haba umuvuduko kuruta I Burayi agaruka ku gitego cya Biramahire Abbedy yatsinze Mukura VS, bamwe bakagaragaza ko kurarira kutabonwe kubera umuvuduko yari afite.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura ya kimwe cya Kabiri cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025 , aho ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezereye iy’igipolisi cy’u Rwanda mu gihe Rayon Sports yakuyemo Mukura VS kuri sitade Amahoro.

Uyu mukino wa Rayon Sports na Mukura VS warangiriye mu mpaka , kubera igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino cya Biramahire Abbedy ku munota wa 73′ , aho bamwe bemeza ko yagitsinze yaraririye ku mupira wari uvuye kwa Serumogo Ally Omari bigatuma iyi kipe yambara ubururu n’umweru igera ku mukino w’anyuma ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe (2-1).

Ubwo umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald “Oswakim” yavugaga kuri uyu mukino no kuri iki gitego yagaragaje ko umuvuduko wari mwinshi ku buryo byagorana kubona ko harimo kurarira , agaragaza ko utarenganya umusifuzi wasifuye uyu mukino(Mutuyimana Dieudonné Dodos’)

Minisitiri Nduhungirehe usanzwe ari umufana ukomeye wa Mukura VS yahise agaragaza ko umuvuduko utaba urwitwazo kuko muri ruhago y’u Rwanda atari ho haba umuvuduko munini kuruta I Burayi, Yagize Ati “None ubwo muri ruhago y’u Rwanda ni ho haba umuvuduko usumba uwo muri Shampiyona z’i Burayi.”

Ikipe ya Rayon Sports yakuyemo ikipe ya Mukura VS izakina umukino w’anyuma w’igikombe cy’Amahoro ku munsi wo ku Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, ntagihindutse ukazabera kuri sitade Amahoro.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *