Okkama yiteze byinshi mu gitaramo “All Whites Party” yatumiwemo muri Congo

Umuhanzi w’umunyarwanda Okkama, uri mu batumiwe mu gitaramo “All Whites Party” kizaba taliki 28 Ukuboza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko agomba kuzabyaza umusaruro aya mahirwe.
Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye mu ndirimbo nyarwanda nka Okkama, yatangaje ko arajwe inshinga no kubyaza umusaruro igitaramo cy’abambaye imyenda yera “all whites party” yitegura kuzaririmbamo, mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri itatu mu muziki, agiye gutaramira muri iki gihugu ku shuro ye yambere. Avuga ko atewe ishema no kugaragara kurutonde rumwe n’abahanzi b’abahanga barimo Melo, Jonathan Luck Lukambo bitezweho kuzasusurutsa abazitabira ibi birori bigamije gufasha abakunzi ba muzika muri Congo gusoza umwaka neza.
Ni ibirori biteganyijwe kuba ku italiki 28 Ukuboza 2024. Mu makuru uyu muhanzi yatangarije itangazamakuru avuga ko, yakiriye ubutumire mu kwezi gushize kw’ukwakira akemeranya n’abatumiraga ko azajyayo. Akomeza Kandi avugako umuntu bagiye gukorana asanzwe nubundi akorana bya hafi n’abahanzi b’abanyarwanda, bityo ko yiteguye neza kuzaha ibyishimo abafana be nta kabuza.
Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake hano mu Rwanda, yavuze ko ahanini icyatumye yemera kujya gutaramira aha muri Congo, ari uko yabonaga ko ibyo asaba abihabwa. Ati:” Ntabwo nafata umwanzuro wo kwemera gukorana n’abantu mbona ko hari ibintu batari kuzuza bijyanye nibyo ngenderaho”.
Okkama Kandi akomeza avugako ahanini ikimuha imbaraga zo kwitabira ibi bitaramo ari amahirwe abirimo, aho avugako akenshi iyo ugiye ahantu hari abahanzi benshi biba bishoboka ko mwahuza mukaba mwapanga imishinga itandukanye ijyanye na muzika.
Mumagambo ye Ati: “Nshobora guhura n’abanyamuziki bo muri kiriya gihugu bikaba ngombwa ko twahuza tugakorana indirimbo. Ni ukuvuga ngo kuba umuhanzi bisaba kutiheza, ukavuga uti niba umuhanzi runaka ari gukora neza, kubera iki ntamushyigikira cyangwa we akanshyigikira igihe yumvise ko umurongo we uri guhura n’uwanjye, kubera ko abahanzi bose tuzahurira hariya navuga ko bazaba bari mu ngeri zinyuranye, ni ukuvuga ngo rero byose ni amahirwe umuntu aba ari gushakisha.”
Hashize igihe kingana n’amezi atanu uyu muhanzi ashyize hanze indirimbo yise “Besto” yakoranye n’uwitwa Kenny Sol, ikaba ari indirimbo yakunzwe cyane mu Rwanda. Okkama Kandi yateguje Abanyarwanda ko mu mpera z’uyu mwaka agiye kubaha indi ndirimbo, avuga ko amaze igihe kinini akora.