FootballHomeSports

Nzakora uko nshoboye ngarure Ben White mu ikipe y’igihugu : Thomas Tuchel

Umudage Thomas Tuchel uherutse kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatangaje ko yiteguye kubura ibiganiro bigamije kugarura myugariro wa Arsenal witwa Ben White mu kipe y’igihugu nyuma yuko yagiranye ibibazo n’umutoza yasimbuye witwa Gareth Southgate .

Benjamin White [Ben White] aheruka mu kipe y’igihugu y’ubwongereza izwi nka Three Lions ubwo iyi kipe yari mu mwiherero yitegura igikombe cy’isi cyaburaga iminsi ibarirwa ku ntoki ngo gitangire hanyuma y’icyo yise impamvu ze bwite uyu musore yahise asubira iwabo mu Bwongereza guhera ubwo ntiyegeze yongera gukandagiza ikirenge muri iyi kipe .

Thomas Tuchel yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru w’ubwongereza mu kwezi kwa cumi aho yaje abisikana na Gareth Southgate nyuma yuko yari amaze gusezera nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi n’ikipe ya Esipanye .

Tuchel biteganijwe ko azatangira akazi ku itariki ya mbere / Mutarama /2025 yaremye agatima abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza ubwo yatangazaga ko azakora ibishoboka byose akagarura Ben White mu ikipe y’igihugu .

Aho uyu mutoza yagize ati: “Nzamugeraho.” “Birakwiye ko habaho intangiriro nziza z’ibiganiro hagati yacu kandi nziko bizagenda neza.

“Nzaba ndi kuri sitade guhera muri Mutarama ari nabwo nzatangira. Ntabwo kandi nzarangara ku bakinnyi kandi nabo bagomba kumenya uwo bagomba gukorana .”

Ben White Kuri ubu yabaye ashyizwe ku ruhande nyuma yo kubagwa ku ivi, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta mu Gushyingo yemeje ko ashobora kuzamara igihe kinini ari hanze .

White w’imyaka isaga 27 yahamagawe inshuro eshatu zonyine mu buzima bwe mu ikipe nkuru y’u Bwongereza harimo n’iyo yari yajyanye nayo muri Qatar bikarangira asubiyeyo igitaraganya.

Ku wa gatanu, Ubwongereza bwatomboye itsinda ry’amajonjora y’igikombe cyisi 2026 ririmo amakipe nka Seribiya, Alubaniya, Lativiya na Andorra.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *