FootballHomeSports

Nyuma yo gukurirwa inzira ku murima na ‘Rwanda Premier League’ APR FC yitabaje FERWAFA

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu “APR FC” yamaze kwandikira ishyiramwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” barisaba gusubikirwa umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona nyuma yo guterwa utwatsi na Rwanda Premier League.

Nk’uko amakuru mu bihe bitandukanye yagiye abigarukaho ikipe ya APR FC yandikiye urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere “Rwanda Premier League” barusaba ko rwabahagarikira umukino bafitanye n’ikipe y’Igipolice cy’u Rwanda “Police FC” ku itariki ya 4 Ukuboza 2024, mu rwego rwo gusigamo igihe gihagije ku mukino bagomba guhuramo na Rayon Sports.

Nyuma yo gusuzuma ibyo APR FC yasabaga, Rwanda Premier League nk’uko amakuru abivuga yahakaniye iyi kipe ikomeza kwemeza ko uyu mukino ugomba kuba ku gihe wari warashyizweho kandi n’umukino izakirwamo na Rayon Sports ku munsi wo ku wa Gatandatu wa tariki 07 Ukuboza , 2024, nawo bakawukina.

Kuri ubu rero iyi kipe ntiyanyuzwe yiyemeza no gukomeza mu ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” ku girango irebe ko yabona igisubizo cyayishimisha.

Ikiri kwibazwa

Rayon Sports ku munsi wa 12 wa shampiyona izakira Muhazi United ku munsi umwe nuwo APR FC izaba yakiriyemo Police Fc ndetse ahubwo yo izakina mbere ya Rayon Sports( izakina saa 15:00, Rayon Sports 19:00PM), ni barangiza bose bakine ku wagatandatu hakibazwa impamvu APR FC ariyo iri gutanga impamvu zo kubangamirwa n’umukino wo ku munsi wa 12 wa shampiyona.

Igitegerejwe

Ese ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” rizavuguruza umwanzuro w’urwego rutegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda “Rwanda Premier League”?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *