Home

Nyuma yo kwirukanwa, Ten Hag yatangaje ko hari abakinnyi batatu babyihishe inyuma

Erick Ten Hag wirukanywe ku wa mbere, arashinja batatu mu bakinnyi yahoze atoza kumugambanira

Nyuma y’amasaha make yirukanywe, uyu mugabo ukomoka mu Buholland yavuzeko abarimo Marcus Rashford,Antony ndetse na Casemiro bari mu batumye atakaza akazi ke.

Mu cyasaga nk’igitegerejwe na benshi, kuri uyu wa mbere byarangiye Ten Hag yirukanywe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester united.

Nyuma yo kurangiza kuri umwe mu myanya mibi ya Shampiyona mu mateka yayo, ndetse ukongeraho n’intangiriro mbi za shampiyona iyi kipe igize mu mateka, ubuyobozi buyobowe na (Sir) Jim Ratcliffe bwafashe icyemezo cyo gutandukana n’uyu mutoza.

Mu buryo bugaragarira buri wese bigaragara ko ubuyobozi ndetse na INEOS ntako batagize ngo bahe Ten Hag ibisabwa byose, gusa na nyuma yibyo byose umusaruro wakomeje kuba nkene kugeza nubwo uyu mutoza adatinya kuvuga ko, iyirukabwa rye ryatewe na bamwe mu bakinnyi yatozaga.

Nkuko ikinyamakuru Daily star kibyandika, abakinnyi Rashford, Antony ndetse na Casemiro bari mu bashyirwa mu majwi ko, ari bo birukanishije uwahoze ari umutoza wabo.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko, umukinnyi Rashford amaze kuboneza mu nshundura inshuro imwe,igitego cyaje ubwo batsindaga Southampton iwayo 3-0,ni mu gihe kandi atigeze abasha no gutera ishoti rigana mu izamu mu mikino 3 ibanza yakinnye. Iki kinyamakuru gukomeza kuvuga ko, mu mwaka washize w’imikino nabwo atari yigaragaje neza, ibintu bitandukanye cyane n’umusaruro mwiza yagaragaje mu mwaka wa mbere wa Ten Hag.

umunya-Brazil Casemiro we, arashinjwa kuba urwego rwe rwarasubiye hasi, cyane cyane hashingiwe ku mikino igiye itandukanye aho uwo, abenshi bibuka cyane ari, uwo Liverpool yabatsinzemo ibitego 3-0 , bibiri muri ibyo bitego bishyirwa kuri Casemiro, sibyo gusa dore ko Ten Hag byarangiye aguze umunya-Uruguay Manuel Ugarte waje nk’umusimbura wa Casemiro.

Casemiro yagaragaje urwego ruri hasi mu mukino Manchester united yatsinzwemo na Liverpool

Umukinnyi wa gatatu ushyirwa mu majwi ni Antony, uyu mugabo ukomoka muri Brazil wahoranye na Ten Hag mu ikipe ya Ajax Amsterdam akaba yaratanzweho akavagali k’ amamiliyoni aho, yatanzweho arenga gato miliyoni 85 z’amayero gusa, ntiyigeze agaragaza ko akwiriye ako gaciro ndetse abenshi bavuga ko, akayabo kamutanzweho kataragaragaza agaciro.

Kapiteni w’ikipe ya Manchester United Bruno Fernandes ni umwe mu bakinnyi bageneye umutoza Erick Ten Hag ubutumwa bumuhumuriza gusa nubwo ibyo yabikoze, ntibibuza bamwe kumushyira mu majwi ahanini bagendeye ku mikino ya Porto na Tottenham iheruka aho, yagiye ahabwa amakarita atukura.

Bruno Fernandes yagize ati:” warakoze cyane databuja, ku cyizere n’inyigisho zitandukanye wampaye ndetse no ku bihe byiza bitandukanye twagiranye, nkwifurije kugira imbere heza.” Kapiteni Bruno kandi yongeyeho ko, abafana b’ikipe batagakwiye kwirengagiza ibyiza bitandukanye Ten Hag yagejeje ku ikipe nubwo ibihe bye byanyuma bitari byiza .

Biteganyijwe ko ikipe ya Manchester united iza kuza kwerekana umutoza Ruben Amorim watozaga ikipe ya Sporting CP y’iwabo muri Portugal ni mugihe Kandi, Van Nistelrooy wayisigaranye mu nzibacyuho agomba kuza gukomeza akazi ke k’ubwungiriza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *