Nyuma yo kwifata mapfubyi kubera kwangwa kwa penaliti ya Julián Alvarez ‘UEFA’ igiye gukora impinduka z’ikubagaho
Impuzamashyirahamwe y’aruhago ku mugabane w’Iburayi ‘UEFA’, ryemeje ko rigiye gukora amavugurura mu mategeko agenga iterwa rya penaliti nyuma y’uko iya Julián Alvarez yanzwe ku mukino ikipe ye yakinagamo na Real Madrid muri Champions League.
Mu busanzwe itegeko rivuga ko mu gihe amakipe ajyeze muri penaliti umukinnyi akayitera ariko umupira akawukoraho inshuro zirenze imwe yaba abishaka cyangwa atabishaka iyo penaliti itabarwa nk’iyinjiye arinabyo byabaye kuri Julián Alvarez kuko nawe penaliti yari yayitsinze.
Mu nyandiko iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi ryatanze kuri iyi penaliti ya Julián Alvarez , ryasobanuye neza ko uyu musore yakoze ku mupira inshuro zirenze imwe kandi bitemewe bityo abari kuri VAR babwira umusifuzi ko akwiye kwanga iyo penaliti.
Gusa UEFA ivuga ko igiye kwicarana , n’Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi ‘FIFA’ ndetse n’urwego rushinzwe gushyiraho amategeko agenga umupira ‘IFAB’ kugirango bavugurure amwe mu mategeko agenga iterwa ry’apenaliti.
Itegeko rizavugururwa ni iri ryagonze Julián Alvarez aho bashaka kongeramo ingingo ko penaliti izajya yangwa igihe umukinnyi yabikoze ku bushake mbese nk’uko bigenda iyo umukinnyi akoze umupira , kumwe habanza gusuzumwa n’iba yabishakaga cyangwa se n’iba atabikoze nko kwikingira.
Sibyo guza kuko n’ubundi hari umugambi wo kuvugurura amwe mu mategeko agenga iby’apenaliti , akaba ari amavugurura ashobora gusiga gusonga penaliti bimwe bikorwa hagati mu mukino igihe habonetse penaliti ndetse no kuyipasa bivuyeho.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?