Home

Nyuma yo kunyagirwa na Benin ; Amavubi yamaze gusesekara i Kigali

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda [ Amavubi ] yamaze kugera i kigali aho ivuye mu gihugu cya Cote d’ivoire aho yari yaragiye gukina na ekipe ya Benin mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 ndetse ntibyanaje kuyihira kuko yanyagiwe ibitego bitatu ku busa mu mukino wabaye ku wa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza.

Kuri stade Felix Houphety-Boigny muri Côte d’Ivoire mu mukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025, ikipe y’u Rwanda Amavubi itarakinnye umukino mwiza habe na gato yanyagiwe na Benin ibitego 3 – 0 .

Ibi binatuma imibare yo kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika ikomeza kuzamo ikemeze nk’ibihekane ndetse nubwo ibi byabaye bakanyagirwa bakaba bagomba kwisobanura n’aba basore bakomoka i Porto-Novo mu mukino wo kwishyura, uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira Saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kuri Stade Amahoro .

Abasore barangajwe imbera na Steve Mounie udahwema gushyira hanze intege nke za ba myugariro ba ekipe y’igihigu y’u Rwanda [Amavubi ] buri uko ahuye n’iyi ikipe , kuri ubu bo bafite amanota 6 aya angana n’ibitego bigera kuri bitandatu bizagamye ibi bikabagira abagwa mu ntege ikipe y’igihugu ya Nigeria izwi nka za kagoma dore ko bo bafite amanota arindwi binagira iyi ikipe y’igihugu iherereye mu burengerazuba bwa Afurika kuba ari iyoboye itsinda D .

Amavubi yo kuri ubu afite amanota abiri mu mikino itatu amaze gukina . Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) yatangaje ko imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 izabera muri Maroc kuva ku itariki ya 21 Ukuboza 2025, kugeza ku wa 18 Mutarama 2026, mu gihe icy’Abagore cyari giteganyijwe muri uyu mwaka cyimuriwe muri Nyakanga 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *