FootballHomeSports

Nyuma yo kunyagira Bénin ; Nigeria yageze i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Nigeria “Super Eagles” yamaze kugera mu Rwanda ije gukina n’Amavubi. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere saa 15h00, izitoreza muri stade Amahoro aho umukino uzabera. Amavubi nayo kuri iyo saha azaba ari kwitoreza ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria iri kwitegura Amavubi, yatsinze iya Bénin ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Mbere w’Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ibifashijwemo na  rutahizamu wa Atalanta yo mu Butaliyani, Ademola Lookman Olajade na Victor Osimhen.

Umukino warangiye Nigeria iyoboye Itsinda D kuko yagize amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye, Libya n’u Rwanda biheruka kunganya bikayikurikira mu gihe Bénin ari iya nyuma.

Uyu mukino w’Umunsi wa Mbere ku ruhande rw’Amavubi wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Nzeri, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba aho byarangiye u Rwanda runganije na Libya kimwe kuri kimwe.

Nyuma yo gukina na Libya, Ikipe y’Igihugu izakurikizaho kwakira Super Eagles ya Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Kabiri uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 10 Nzeri 2024.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu Itsinda D hamwe na Nigeria, Bénin na Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (AFCON) cya 2025, kizabera muri Maroc ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026.

Ibihugu 48 bigabanyije mu matsinda 12 ni byo bizavamo 24 bizakina AFCON 2025. Bisobanuye ko muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri.

Amavubi amaze imyaka 20 atitabira AFCON, ari mu Itsinda D aho azacakirana n’ibihugu bya Nigeria, Bénin na Libya.

Amakipe ya Nigeria na Bénin si mashya ku Rwanda kuko binahuriye mu itsinda ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho ruyoboye nyuma y’imikino ine imaze gukinwa.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika rukina na Libya ku wa 2 Nzeri, Nigeria [6 Nzeri] mbere yo kwisobanura na Bénin tariki 11 Nzeri 2024.

Uko ibihugu byatomboranye mu matsinda 12:

Itsinda A: Tunisia, Madagascar, Comoros, Gambia

Itsinda B: Morocco, Gabon, Santarafurika, Lesotho

Itsinda C: Egypt, Cape Verde, Botswana, Mauritania

Itsinda D: Nigeria, Benin, Libya, Rwanda

Itsinda E: Algeria, Equatorial Guinea, Liberia, Togo

Itsinda F: Ghana, Niger, Sudani, Angola

Itsinda G: Ivory Coast, Zambia, Sierra Leone, Chad

Itsinda H: DR Congo, Guinea, Tanzania, Ethiopia

Itsinda I: Mali, Mozambique, Guinea-Bissau, Eswatini

Itsinda J: Cameroun, Namibia, Kenya, Zimbabwe

Itsinda K: Afurika y’Epfo, Uganda, Congo, Sudani y’Epfo

Itsinda L: Senegal, Burkina Faso, Malawi, Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *