HomeSports

Nyuma yo gutangaza ko Amavubi atari Brazil ; Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatumijweho ngo atange ubusobanuro bwimbitse !

Mu gitondo cy’uyu munsi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoranye inama idasanzwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, aho bamusabye gutanga ibisobanuro nyuma yo gutsindwa na Djibouti ndetse bunamubaza ku magambo yatangaje nyuma y’uyu mukino.

Ibi bije nyuma yuko Ikipe y’igihugu ya Djibouti yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe ubwo hari ku munota wa 79, ni igitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda Amavubi na Djibouti, Umutoza Frank Torsten Spittler, yatangaje ko kuba batsinzwe atari igihombo kuko ikipe atoza [Amavubi] atari Brazil ,ibi binari no byo atumirijweho.

Aho yagize ati:”Gutsindwa na Djibouti ntabwo ari ikimwaro, ikipe yacu ntabwo ari Brazil, Djibouti itsinze Brazil byaba ari ikimwaro”.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu Kibuga:Niyongira Patience, Fitina Ombolenga, Niyomugabo Claude,Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Jean Bosco, Muhire Kevin, Niyibizi Ramadhan, Dushimimana Olivier, Tuyisenge Arsene na Iyabivuze Osee.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro wakinwe mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Ikipe ya Djibouti yakiriye umukino ubanza mu Rwanda kuko mu gihugu cyabo batemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuko ibibuga byabo bitujuje ibisabwa.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 ukazabera kuri Sitade Amahoro, uyu ukazakirwa n’u Rwanda.

U Rwanda ruri gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 [yabaye mu 2023] nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.


Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *