FootballHomeSports

Nyuma yo gukora byiza bidafite akamaro ; Amavubi agarutse i Kigali !

 Mu kanya gashize ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rimaze gutangaza ko abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi bari bajyanye n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bari mu rugendo rugaruka i Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Nigeria ibitego bibiri kuri kimwe ariko ntibigire icyo bitanga mu rugendo rugana muri CAN izabera muri Morocco .

 Ribinyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari Tweeter , Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko abakinnyi, abatoza , abanyamakuru ndetse n’abayobozi bari bajyanye n’ikipe, “bari mu rugendo rugaruka mu rugo.”

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, yaraye itsindiye Nigeria ibitego bibiri kuri kimwe iwabo bituma ihita itahana amanota umunani nubwo itabashije gukatisha itike iyerecyeza mu Gikombe cya Afurika yashakaga gikomba kubera mu mijyi ya Casbalanca na Rabat muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka wa 2025 .

Ikipe y’Igihugu nubwo itabashije kubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika yagiye ishimirwa n’abayobozi bagiye batandukanye barimo Richard Nyirishema usanzwe ari Minisitiri wa Siporo.

Nkuko yabitangarije mu mu butumwa yanyujije kuri X kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024 , aho yanditse ati : “Mwarwanye urugamba rwanyu n’umutima wanyu wose kandi mwendaga kubigeraho. Nubwo mutabashije kubikora kuri iyi nshuro ngo mujye muri AFCON 2025, ahazaza haratanga icyizere cyinshi, nta gucika intege. Turabashimira ubwitange mwagaragaje.”

Si , Bwana Nyirishema washimiye aba basore gusa ahubwo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe, wari wagaragarije abakinnyi ko batsinda Nigeria mbere y’uyu mukino, yabashimiye nyuma yo kubikorera imbere y’abafana bayo bakayitsinda bwa mbere mu mateka.

Aho yagize ati : “Mwakoze, sitwaraye twabivuze? Ahari ishyaka, ahari ubushake no gukorana, mwakoze. Twishimiye umukino mumaze gukina. Twanze kugira ngo ntituve ku kibuga tutababonye, ariko ndatekereza ko turi muri hoteli imwe twongera guhura.Mwakoze cyane, buri wese akomeze ashimire mugenzi we, kandi mukomereze aho.”

U Rwanda rwabonye intsinzi rwasabwaga ariko Bénin yitwara neza ibona inota yasabwaga kugira ngo ikatishe itike ya CAN 2025.

Nigeria yasoje imikino y’Itsinda D ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin ifite umunani, inganya n’u Rwanda [ariko bigatandukanywa n’umubare w’ibitego] mu gihe Libya yasoreje ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *