Nyuma yo gufata Bukavu na Goma ; M23 igiye kwigarurira akandi gace k’ingenzi
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare , muri teretwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zaramukiye mu mirwano ikaze n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 .
Amakuru agera kuri Daily Box aturuka mu binyamakuru bitandukanye n’inzego z’umutekano zo muri kariya gace yemeza ko imirwano yakajije umurego cyane ubwo ingabo za M23 zashakaga kwigarurira imidugudu ya Mambasa , Ndoluma na Lubango .
Aya makuru akomeza ashimangira ko iyi mirwano hagati ya FARDC ifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo ibahanganishijemo na M23 leta ya Tshisekedi ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda yatangiye guhindura isura mu masaha ya saa yine z’ijoro .
Muri ayo masaha humvikanye urusaku rw’imbunda nini zarimo zirekura ibisasu bikaze ndetse banarasaga mu ntera ndende ku buryo abaturage bo mu gace ka Kanyabayonga na Kirumba batangarije ikinyamakuru Actualite ko bagezweho n’ibi bisasu .
M23 yatatse ibirindiro bya FARDC bigera kuri bine aribyo ; Lubango ,Ndoluma , Mutongo na Mambasa biherereye mu bilometero bisaga 60 uvuye mu santere ya Lubero .
Umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibindi bitero bigamije kwigarurira uduce twinshi muri DRC ndetse magingo aya biravugwa ko uri kurwanira mu gace ka Butsorovya mu majyepfo ya Kivu .
Sosiyete sivile yo muri DRC itangaza ko imirwano yamaze gufata indi ntera muri iki gihugu ikomeje gutera abatari bake kuvanwa mu byabo abandi bagakorerwa ihohoterwa rishingiye gutsina byumwihariko abana b’abakobwa .