Igisa nk’ikinamico mu mikino ya UEFA Europa league ya kimwe cya Kane

Imikino ya 1/2 cya UEFA Europa league yaraye imenyekanye nyuma y’irangira ry’imikino ya 1/4 ahanini yaranzwe no gutungurana harimo n’umukino w’amateka ikipe ya Manchester United yatsinzemo iya Olympic Lyonnais ibitego 5 kuri 4.

Hafi y’amakipe yose uko ari 8 yakinaga imikino ya 1/4 muri UEFA Europa league yari azi abo bagomba guhura mu gihe yakomeje, gusa amaso yose yari arangamiye amakipe abiri yo mu gihugu cy’Ubwongereza, aho amakipe ya Tottenham Hotspur na Manchester United yakiraga imikino yayo mu rugo.

Ku ikipe ya Manchester United, ho byasaga n’ibyamaze kurangira dore ko igice cya mbere cyagiye kurangira iyi kipe ifite ibitego 2-0. Nubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye gutyo ntibyabujije abasore ba Ruben Amorim, guterera ayo mahirwe inyoni dore ko iminota 90, isanzwe y’umukino yagiye kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2 ku bindi, ndetse ibintu biza guhumira ku mirari, ubwo kizigenza kapiteni wa Olympic Lyonnais Alexander Lacazette, yinjizaga neza penaliti, yaje ihana ikosa myugariro Luke Shaw, yari akoreye umwana muto Fofana, maze ibitego biba 4-2 , kuko na Rayan Cherki yari yabonye icye ku munota 105′, ubwo haburaga iminota 8 ngo 120 irangire.

Gusa nkuko bisanzwe bivugwa ko ikibuga cya Old Trafford gihanda, n’ubundi ikipe ya Lyon ibyo yaje kuhabonera byari umuriro gusa gusa, dore ko igitego cya penaliti cya Bruno Fernandes, cyaje gikurikirwa n’ibindi 2 bya kobbie Mainoo na kimenyabose Harry Maguire byatsinzwe mu minota ya nyuma isoza umukino bigahita bishimangira intsinzi ya 5-4 maze bikaba ibitego 7 kuri 6 mu mikino yombi.

Manchester United, izahura na Athletic club yo mu mujyi wa Bilbao ho muri Esipanye, nyuma yo gutsinda ikipe ya Glasgow Rangers yabujijwe amahirwe yo kuba yakina umukino wa nyuma yaherukagaho mu myaka ine ishize. Nico Williams, wifuzwa cyane n’amakipe atandukanye mu gihugu cy’Ubwongereza, niwe watsindiye ikipe ya Athletic club ibitego 2-0, mu mukino waberaga ku kibuga San Mames.

Mu wundi mukino wa 1/2, ikipe ya Tottenham Hotspur, igomba kwisobanura na Bodo/Glimt nyuma yo gukuramo amakipe ya Eintrancht Frankfurt na Lazio Rome mu buryo bukurikiranye.

Igitego cy’Umwongereza Dominic Solanke, nicyo cyahaye intsinzi ikipe ya Tottenham itozwa na Ange Postecoglou, nawe utorohewe n’imikino y’imbere mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyuma yo kujya inyuma ubwo batsindirwaga ibitego 3-0, ku kibuga Olympico i Roma, ikipe ya Bodo/Glimt yasaga nk’iyapfuye yaje kuzukira ku gitego cya Andreas Helmersen, cyinjiye habura iminota 10, maze nyuma y’igiteranyo cya 3-3, ikipe ya Bodo/Glimt itsinda kuri penaliti 3-2.

2024/2025 UEFA Europa league Tombola ya 1/2

  • Tottenham izakina na Bodo/Glimt
  • Athletic club izakina na Manchester United

Byitezwe ko iyi mikino irimo ubanza n’uwo kwishyura izakinwa hagati ya taliki ya 1 n’iya 8 Gicurasi, uyu mwaka, maze hakamenyekana amakipe abiri agomba guhurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe kubera ku kibuga Estadio San Mames
y’ikipe ya Athletic club, mu gihugu cya Esipanye.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *