EuropeHome

Nyuma y’amezi asaga ane yongerewe amasezerano Erik ten Hag yamaze kwirukanwa

Umuhorandi Erik ten Hag wari umaze imyaka ibiri n’igice ari umutoza wa Manchester United byatangajwe ko yamaze kwirukanwa akaba agiye kuba asimbuwe n’amwenewabo  Ruud van Nistelrooy w’imyaka 48.

Uyu Muhorandi yageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka wa  2022 avuye mu ikipe ya AFC Ajax mu gihugu cy’Ubuhorandi nayo yaramazemo imyaka ine dore ko yari yarayitoje kuva mu mwaka wa 2018 kugera 2022.

Muri iyi mpeshyi ya 2024, nibwo ubuyobozi bushya bwita kubya siporo muri iyi kipe  INEOS(Sir Jim Ratcliffe) bafashe icyemezo cyo kongerera amasezerano  Erik ten Hag nyuma yo kubaha igikombe cya  FA CUP ya 2023-2024 batsinze ikipe ya Manchester City ku mukino w’anyuma  ibintu benshi mu bafana b’iyi kipe batishimiye dore ko bo  bavugaga ko akwiye kwirukanwa nyuma yo kubura tike ya Champions League .

Mu gutangira uyu mwaka w’imikino Ten Hag yitwaye nabi cyane  aho muri shampiyon y’igihugu y’Abongereza  ubu ari ku mwanya wa 14 aho yatsinze imikino 3 anganya  2 atsindwa imikino 4 n’umwenda w’ibitego  3, muri  UEFA Europa League kuri ubu Machester United ihagaze ku mwanya wa  21 mu makipe  36  n’amanota 3 ikaba ntamukino numwe iratsinda.

Ibi kandi byiyongeraho kuba abakinnyi b’iyi kipe ntakizere ubona bakifitiye mu kibuga ku buryo benshi muri bo batagitanga n’umusaruro abo barimo Marcus Rashford, Bruno Fernandes, Rasmus Winther Højlund ndetse na abandi .

Mu butumwa bw’ubuyobozi bwa Manchester United bagize bati “Erik Ten Hag  yamaze kuva ku nshingano zo gutoza ikipe ya Manchester United y’Abagabo. Turamushimira ndetse tumwubahira ibyo yakoze byose mu gihe yari kumwe natwe , turamwifuriza ibyiza mu hazaza he.”

Kuri ubu ikipe igiye gusigaranwa na  Ruud van Nistelrooy w’imyaka 48 akaba nawe Umuhorandi wanakiniye iyi kipe kuva mu mwaka wa 2001-2006, nyuma yasoza akinjira mu mwuga w’ubutoza  aho yatoje amakipe arimo Jong PSV ndetse na PSV Eindhoven mbere yo kwinjira mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi aje kungiriza ten Hag.

Mu butumwa bw’ubuyobozi bwa Manchester United bakomeje bagira bati  “Ruud van Nistelrooy agiye gufata inshingano zo gutoza ikipe nk’umutoza  w’agateganyo  afashwa n’abatoza basanzwe bahari  gusa umutoza uzatoza ikipe by’aburundu azashakwa ahabwe akazi.’”

Ten Hay yari agifite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2026 tariki 30 Kamena  bisobanuye ko hari amafaranga iyi kipe imugomba kugirango batandukane.

Manchester United izagaruka mu kibuga ku itariki ya  30 Ukwakira 2024, bakina n’ikipe ya  Leicester City  muri Carabao Cup, bakurikizeho Chelsea muri Premier League itariki ya 3 Ugushyingo 2024, mu gihe  tariki 07  Ugushyingo bazakina n’ikipe ya PAOK  muri  Europa League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *