Nyuma ya Omborenga Fitina abandi bakinnyi bane ba Rayon Sports barasaba gusesa amasezerano

Nyuma ya Omborenga Fitina wandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports abusaba gusesa amasezerano, amakuru aremeza ko hari n’abandi bagomba kubisaba nyuma y’umukino wa Shampiyona uzayihuza na Rutsiro FC kuri uyu wa Kane wa tariki 08 Gicurasi 2025.

Abo bakinnyi ni myugariro Nsabimana Aimable, mababa Hadji Iraguha, myugariro w’ibumoso Bugingo Hakim ndetse na Kapiteni Muhire Kevin bose kubera ko ibyo Rayon Sports yabasezeranyije batari kubibona nk’uko amakuru abyemeza.

Iyi kipe yatangiye kugaragaza ibibazo by’ubushobozi buke mu ntangiro z’icyiciro cya Kabiri cya Shampiyona, ndetse umutoza wari wungirije Robertinho yahisemo kwigendera kubera kutishyurwa ku gihe ndetse yasaba kwishyurwa agaterwa utwatsi aho yasimbujwe Rwaka Claude watozaga ikipe y’abagore waje no guhabwa ikipe nkuru.

Nyuma y’uyu mutoza wungirije, Robertinho nawe yaje guhagarikwa , ubwo yaganiraga na Radio/TV10 Rwanda uyu Munya-Brazil yavuze ko aberewemo ibirarane by’imishahara ndetse nawe yasabye ko yakwishyurwa agahabwa itike akisubirira iwabo , ariko kugeza ubu ntakiratangazwa cyiza kijyanye n’ikibazo cye.

Iyi Rayon Sports irimo ibibazo iherutse gutakaza igikombe cy’Amahoro imbere ya mukeba APR FC Ku bitego bibiri ku busa [2-0] mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro, aho isigaranye amahirwe ni muri Shampiyona cyane ko kugeza ubu iyoboye urutonde n’amanota 53 ikarusha iy’Ingabo z’Igihugu inota rimwe mu gihe zose zitarakina umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Vuba aha mbere y’uko Rayon Sports y’abagore ikina n’Indahangarwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro banatsinzwemo ibitego bine kuri bibiri (4-2), amakuru yavugaga ko nabo baberewemo amezi atatu badaca iryera umushahara.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *