FootballHomeSports

Nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ amakipe akomeje kwikanga abitsindisha mu makipe yabo

Ubuyubozi bw’ikipe ya AS Kigali bwandikiye ibaruwa ihagarika uwari mu buyobozi bwayo ku mwanya wa ‘General Manager, Bwana Bayingana Innocent nyuma yo kurangiza amasezerano ye, gusa amakuru akavuga ko nawe yaba ishinjwa ibijyanye no kwitsindisha.

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yari yakiriyemo AS Kigali ku munsi wa 21 wa Shampiyona, Rayon Sports ikaza gutsinda iturutse inyuma(Came back ), uyu Bayingana Innocent byavuzwe ko yaba ariwe ufite uruhare mu byavuzwe ko AS Kigali yaba yaritsindishije uyu mukino.

Ibi bivugwa bidafitiwe gihamya , ntaho AS Kigali yabigaragaje mu ibaruwa yabo ahubwo bo bagaragaje ko amasezerano ye yarangiye bityo ko ari igihe cyo gutandukana dore ko amasezerano ye yari yararangiye tariki 03/03/2025.

Bayingana Innocent yasinye amasezerano y’aka kazi mu 2023, yanibukijwe ko agomba gukora raporo y’ibikorwa ndetse ko AS Kigali yiteguye no kumuhemba iminsi yakoze amasezerano ye yarangiye.

Ibyo kwitsindisha kw’amakipe bikomeje kuvugwa cyane mu gihe muri Shampiyona rugeze aho rukomeye, amakipe amwe arashaka kutamanuka andi arashaka igikombe Kandi amakipe aregeranye cyane ku rutonde rwa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *