Nyuma ya Mars harahandi mu gihe gito hagiye kuvumburwa nka haba ubuzima nk’ubwo tubona hano ku isi
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe isanzure (NASA) kuri uyu wambere wa tariki 14 Ukwakira, 2024 saa kumi n’ebyiri n’iminota itandatu I Kigali kirohereza icyogajuru rutura mu bushakashatsi ku kwezi kwitwa Europa hagamijwe gushaka ahandi hari ubuzima.
Ni icyogajuru cyakozwa ndetse kinubakwa na Jet Propulsion Laboratory ya NASA iri muri leta ya California, kuri gahunda biteganyijwe ko kiza guhagurukira muri Florida muri Amerika kerekeza kuri uku kwezi ubundi gusanzwe kugaragiye umubumbe wa Jupiter ukaba umubumbe(planet) wa gatanu uturutse ku zuba, ukaba ari nawo mu bumbe munini kuruta iyindi mu igaragiye izuba.
Iki cyogajuru cyahawe izina rya Europa Clipper biteganyijwe ko bizagisaba hafi imyaka itandatu kugirango kigere aho cyoherejwe dore ko biteganyijwe ko kizagerayo mu mwaka wa 2030 nk’uko abahanga biki kigo cy’Abanyamerika gishinzwe isanzure (NASA) babitangaza.
Inzobere mu binyabuzima bito cyane ku mibumbe Professor Mark Fox-Powell wo muri Open University mu Bwongereza avuga ko n’ibaramuka bavumbuye ubuzima ahandi hantu bizaba bifite kinini bivuze Ati: “Nituvumbura ubuzima kure cyane y’izuba kuriya, bizaba bisobanuye inkomoko itandukanye y’ubuzima ku Isi. Byaba ari ibintu bikomeye, kuko ibyo biramutse bibayeho kabiri muri ‘solar system’, byaba bisobanuye ko ubuzima buriho n’ahandi”.
Imyaka 54 irashize uku kwezi kwa Europa kuzengura umubumbe wa Jupiter guketsweho ku baho ubuzima, doreko mu mwaka 1970 aribwo abahanga muri siyanse bifashishije indebakure (telescope) babonyeyo bimwe mu byibanze byatuma ubuzima bushoboka harimo nka amazi nubwo yagaragaye mu rubura. Urubura ruri ku buso bukabakaba 25km z’uburebure hagakekwa n’inyanja nini munsi yarwo.
Ubundi iki cyogajuru(Europa Clipper) cyakabaye cyaragiye gusa cyakomwe mu nkokora n’ imiyaga n’imvura ikomeye byibasiye leta ya Florida mu cyumweru gishize byahawe akabyiniriro ka “Milton”.
Iri gerageza rishobora kubyara umusaruro ugereranyije n’ayandi yagiye akorwa hagamije gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri Europa kubera ko hamaze gukorwa imboni (laser) izabasha gupfumura urubura rwabuzaga abashakashatsi kumenya ibyihishe inyuma yarwo.
“Mfite amatsiko kurusha bose yo kumva iriya mishinge y’amazi ya Europa. Amazi ari he? urubura rwa Europa ruteye nk’urwo ku bice bimwe byo munsi y’ubutaka bw’isi, hamwe n’imiterere y’ibisate bigize isi – tuzareba muri ibyo bice tubyigeho”. Profofessor Britney Schmidt, inzobere muri siyanse y’isi n’isanzure muri Cornell University muri Amerika.
Gusa n’ikenshi hagiye hakorwa ubushakashatsi bugamije kureba ahandi hari ubuzima , ibindi biremwa bimeze nk’abantu cyangwa inyamaswa ariko ntibigere ku ntego ahaheruka kuvugwa cyane ni ku mubumbe wa Mars.