Nyirandama Chantal niwe waguye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Urupfu rwa Nyirandama Chantal wari rwiyemezamirimo w’umugore waherukaga kuzuza Hoteli mu Karere ka Gicumbi, rwashenguye benshi mu bari bamuziho kuba umwe mu bagore batinyutse umurimo bakagera ku rwego rwo kwishimirwa.
Nyirandama ni umwe mu bantu 28 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, yakoze impanuka mu ma saa mbili z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo igata umuhanda, ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.
Uyu Chantal apfuye yari amaze kuzuza hoteli ikomeye mu karere ka Gicumbi Nice Garden Hotel, abenshi bemeza ko yayikuye mubikorwa bye byajyanaga n’umurava ndetse n’ishyaka kukazi. Ngo cyane ko yari amaze igihe gito yinjiye murugaga rw’abukorera ku rwego rw’amahoteli.
Mutangana Alain Fabrice ukuriye abikorera mu Karere ka Gicumbi, yari asanzwe azi Nyirandama nk’umwe mu bagore b’intangarugero.
Aho yagize ati: “Yari umubyeyi utinyuka kandi witaga cyane ku kuzamura abandi no kubatinyura, akaba atabikoraga ku munwa gusa ahubwo akabigaragarisha ibikorwa bifatika. Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi.
Nibuka mu minsi micye ishize ubwo twatahaga ku mugaragaro Hoteli nshya yaherukaga kuzuza mu mujyi wa Gicumbi, aho yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite.
Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro; ndetse hari n’ibihembo yagiye ahabwa ku bw’imikorere myiza no kubera abandi urugero mu rwego rw’abikorera”.
Bamwe mu bakoranaga nawe bashimangira ko imikorere ye myiza ariyo yatumaga bararushaho kumugirira icyizere, akanaba n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro barimo n’abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakora nka ba nyakabyizi.
Ubwo iyi nkuru y’inshamugongo yamenyekanaga, ko bamwe mu bari bitabiriye inama y’umuryango kurwego rw’intara y’amajyaruguru yagombaga kubera mu karere ka Musanze,inama yahise isubikwa mu gihe hari uwari amaze gutakaza ubuzima.
Umuntu umwe ariwe Nyirandama niwe wahitanywe na yo, abandi bayikomerekeyemo harimo n’abandi bikorera, ndetse n’abakora mu zindi nzego basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro by’akarere ndetse abandi boherezwa muri CHUK.