HomePolitics

Nyaruguru : abanyeshuri basabwe kwirinda no kudahishira abagifite ingengabitekerezo ya jenoside [ AMAFOTO]


RIB yasabye abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru kurushaho kwimakaza ubumwe bakitandukanya n’ibyabazanamo ingengabitekerezo ya jenoside byose.

RIB yari mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu mashuri bwo kurwanya no gukumira ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo aho yaganirije abanyeshuri biga muri mu bigo by’amashuri yisumbuye ya Sekera, Ngororero, Saint Joseph Gisanze n’ishuri ribanza rya Gahotora.

Umuyobozi muri RIB ushinzwe ubukangurambaga no gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude yasobanuye ko ubu bukangurambaga bwakozwe nyuma yaho muri ibi bigo hagaragaye ingengabitekerezo ya jenoside mu mwaka ushize wa 2023.

Muri ubu bukangurambaga hatanzwe ibiganiro bitandukanye byibanze ku mateka mabi yaranze igihugu bityo yababera impamvu yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye nayo kugira ngo bitazasubira ukundi.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Sekera, Ngiyembere Charles, yashimiye RIB ku nyigisho zitandukanye yahaye abanyeshuri anavuga ko zije zishimangira gahunda ikigo cyihaye yo gushyira imbaraga mu itorero kugira ngo abana bose barusheho kunga ubumwe. Ni nyuma yaho muri iki kigo ayoboye hagaragayemo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati: “Twatewe ipfunwe n’ibyabaye mu ishuri ryacu, ariko byatumye twongera imbaraga mu itorero ryo ku ishuri turushaho kwigisha abana amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo bayasobanukirwe bamenye n’ingaruka zavuye mu gucikamo ibice kw’abanyarwanda, aho buri shuri riba ari isibo”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Ntirenganya Jean Claude, yagarutse ku mateka mabi yaranze igihugu anerekana uruhare rw’ubumwe bw’abanyarwanda nk’imwe mu nkingi igihugu cyubakiyeho mu iterambere ryacyo.

Yasabye abanyeshuri gukomeza gusigasira ubumwe kuko ariho abanyarwanda tuvoma imbaraga zo kurinda ibyo tumaze kugeraho.

Ati: “Mwibuke igitekerezo cy’umusaza waganiraga n’abuzukuru be maze akabazanira inkoni zihambiranije ngo bazivune. Byarabananiye kuzivuna zihambiranije bisaba ko bazihambura bagenda bavuna imwe kuri imwe. Ibi rero nibyo tuba dusobanura igihe tuvuze ngo ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu.”

Abanyeshuri bahawe ibi biganiro bavuze ko bungukiyemo byinshi, kandi biteguye no kusangiza inyigisho bahakuye mu bandi.

RIB ikorana na ministeri y’uburezi n’izindi nzego mu bukangurambaga bw’ibyiciro bitandukanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside. Aha abayobozi batandukanye ba RIB batanze ibiganiro ku mategeko ahana ingengabitekerezo ya jenoside mu mahugurwa y’ibyiciro bitandukanye by’abarimu bigisha isomo ry’amateka mu mashuri abanza n’ayisumbuye yaberaga mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.

Ubu bukangurambaga mu mashuri bwakozwe muri gahunda yo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu rubyiruko cyane cyane mu bakiri bato no gukomeza kuganira n’abarezi babo ku ngamba zakomeza gufatwa n’uruhare rwabo kugirango iranduke burundu mu mashuri.

N  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *