HomeOthersUMUTEKANO

Nyarugenge : Umugore yemereye ubushinjacyaha ko yakubise umugabo kugeza amwishe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025  , ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima wakubise umugabo we bikamuviramo urupfu. 

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwemeje ko bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima wakubise umugabo we bikamuviramo urupfu. 

Icyaha uyu mugore akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 03 Gashyantare 2025 ubwo nyuma yo gushyamirana n’umugabo we, yafashe icyuma akimukubita mu gatuza ku ruhande rw’iburyo aramukomeretsa.

Abari ku irondo bamujyanye kwa muganga igitaraganya avirirana, nyuma y’umunsi umwe ari kwa muganga ahita apfa.

Uregwa yemera icyaha; akavugako atabishakaga. Asobanura ko we n’umugabo we bari bamaze igihe batabana kubera amakimbirane; umugabo akaba yari yaje aje gusura abana be.

Icyaha cyo gukubita cyangwa  gukomeretsa byateye urupfu giteganywa n’ Inginyo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa  gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Kurundi ruhande Icyaha cyo kwica giteganwa nacyo ni ngingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *