HomeOthers

Nyarugenge : Ubuyobozi bwatanze umurongo ku cyemezo cyo gufunga Irimbi rya Nyamirambo gikomeje kutavugwaho rumwe

Akarere ka Nyarugenge kategetse ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo  bihagarara nyuma y’igenzura ryakozwe n’ubuyobozi bw’akarere bufatinije n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo rikemeza ko ubutaka bwo gushyingurwaho busa n’ubwarangiye.

Icyemezo cyashyizwe ahagaragara biciye mu ibaruwa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge bwandikiye ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd isanzwe ifite mu nshingano zo gukurikirana irimbi rya Nyamirambo .

iyi baruwa inama y’ubwanditsi ya Daily Box ifitiye kopi y’umwimerere bigaragara ko yanditswe ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024 ikanasinywaho  n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine aho yibutsaga iyi kompanyi ya RIP company ko yagiriwe inama inshuro zitari nke zo gushyira mu bikorwa iki cyemezo ariko igakomeza kuvunira ibiti mu matwi .

Iyi baruwa yagiraga iti : “Yagize ati “Nshingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’itsinda ry’Umurenge aho bagaragaza ko musigaye mushyingura mu mbago z’umuhanda kandi mukaba mwarihanangirijwe kenshi ndetse mukanagirwa inama ariko ntimuzubahirize. Nshingiye kandi ku nama twagiriwe n’itsinda ry’Akarere ka Nyarugenge rifite ubutaka mu nshingano aho batugaragarije ko ubutaka bwo gushyinguraho busa n’ubwarangiye iyo ikaba ari yo mpamvu musigaye mushyingura mu mbago z’umahanda…

“Mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha ibi bikunikira: Guhagarika gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo uhereye igihe uboneye iyi baruwa, Gutegura icyapa kigaragaza ko irimbi rifunze kugira ngo ababagana bamenve ayo makuru.”

Gitifu Uwera Claudine  yasoje aburira ubuyobozi bw’iyi Kompanyi ko niburenga kuri iki cyemezo, buzabihanirwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Mu Rwanda habarurwa amarimbi arenga 1450 ari gukoreshwa n’andi yuzuye ubu afunzwe, ategereje ko imyaka 20 igenwa n’itegeko igera kugira ngo ubwo butaka bukorerweho ibindi bikorwa.

kurundi ruhande ariko Kandi , mu minsi ishize abaturage bo mu Murenge wa Nyamirambo batuye hafi y’irimbi bumvikanye babyinira ku urukoma nyuma yuko nta bapfumu n’abacuraguzi bakibaraza amajoro bagiye gukorera imihango gakondo ku irimbi.

Abatuye muri aka gace bavuga ko mbere bakundaga kubona umuriro n’umwotsi nijoro mu irimbi rya Rugarama rimwe na rimwe bakanaribonamo abantu bafite imbabura n’inkoko n’ibindi basa nk’aho bari kurikoreramo imihango yo kuragura, bikabatera ubwoba.Kuba aba bantu batakihagera, byaturutse ku barinzi bashyizwe ku irimbi ku buryo uhaje wese aba afite impamvu yumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *