
Mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza umurambo w’umuntu utaziwe imyirondoro watoraguwe mu ruzi, waramaze kwangirika ku buryo kumumenya byagoranye .
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024 nibwo Umurambo w’uyu musore wabonetse ,Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo hakorwe isuzuma rya nyuma ,ukaba watoraguwe mu cyuzi cya Bishya giherereye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Kavumu.
Nyakwigendera ntiyahise amenyekana, kuko nta cyangombwa bamusanganye mu myenda, ndetse ko n’umubiri wari waratangiye kwangirika nkuko Bizimana Egide uyobora Umurenge wa Busasamana yabihamije.
aho yagize ati : “Imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana, gusa ni gitsinagabo.” Amakuru nkaya yo murambo w’umuntu watoraguwe mu cyuzi si ubwa mbere avuswe muri kano karere ka Nyanza kuko mu minsi ishize undi murambo wasanzwe ku Nkombe z’umugezi wa Mwogo watangiye kubora; nk’uko ababonye uwo murambo babivuga.
Nta kintu na kimwe kiranga aho uwo mwana yakomokaga nk’uko inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zibitangazaga.Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi yavuze ko uwo murambo ari uw’umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 13 na 14 ukaba warabonwe n’abana barimo baroba amafi mu migende.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Amazi atangiye gukamuka nibwo uwo murambo wabonetse ku nkombe z’umugezi wa Mwogo”.Bifashishije telefoni bahamagaye mu mirenge bahana imbibi yo mu karere ka Nyamagabe aho umugezi wa Mwogo unyura ariko ba nyiri uwo mwana ntibashobora kuboneka; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi abibivuga.