Umusore wo mu karere ka Nyanza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko yemereye ubushinjacyaha ko yuko yabikoze ariko yabitewe nuko yari yasinze bikabije .
Uyu musore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko , ubushinjacyaha bwemeza ko yabikoze ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu mudugudu wa Ndago, akagari ka Bugali,umurenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza, mu cyumba .
Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko uwo mwana yamusanze mu rugo yari arimo kubanga umupira wo gukina amwemerera ko ari buwumutize maze bajyana mu cyumba yararagamo aramusambanya bafatwa na se w’umwana warimo amushaka yumva arira. Avuga ko yabitewe n’ubusinzi; abisabira imbabazi.
Kuri ubu Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwanatangaje ko bwanashyikirije Urukiko dosiye iregwamo uyu musore w’imyaka 18 ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Kurundi ruhande kandi , Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwibutsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera ko amufiteho uburenganzira.