Umusaza w’imyaka 62 y’amavuko, witwa Uwihoreye Venant,y afatiwe mu Karere ka Nyanza nyuma y’amezi arindwi yari amaze yihisha muri ako karere, aho yari yari yaragiye kwihisha nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwihoreye, ukomoka mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Musebera, ari naho yabaga mbere yo gutoroka nyuma yo guhamwa n’uruhare muri Jenoside.
Uyu musaza yavukiye mu cyahoze ari Komini Karambo, muri Segiteri ya Rugazi. Nubwo yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 n’Inkiko Gacaca, yahise acika akajya kwiyoberanya, ndetse yahinduye amazina, akitwa Ramazani Yusufu, agamije gucika ubutabera.
Nyuma yo gucika, Uwihoreye yashatse ubuzima bushya mu Karere ka Nyanza, aho yagiye abaho mu mirenge itandukanye, nk’umuntu wiyoberanyije. Icyakora, nyuma y’imyaka myinshi yihishira, yafatiwe mu Mudugudu wa Burambi, mu Kagari ka Mulinja, mu Murenge wa Kigoma.
Amakuru yo gufatwa kwe yatangajwe na Polisi y’u Rwanda, aho Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, aho yatangaje ko yafashwe ndetse ko ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira, aho yategereje kujyanwa muri gereza kurangiza igihano cye.
SP Habiyaremye yavuze ko aho Uwihoreye Venant yafashwe nyuma y’amezi arindwi mu Karere ka Nyanza hafatiwe undi mugabo witwa Ntarindwa Emmanuel, wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo w’inzu.
Ntarindwa Emmanuel, umwe mu bagabo bafatiwe muri ako karere, yari yihishe nyuma yo gukora ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu.
Nyuma yo guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaje gutahuka mu Rwanda mu 2001, aho yahise agerageza kwihisha mu mwobo w’inzu mu Karere ka Nyanza.
Gusa akaza gufatwa muri Gicurasi 2024, aho yabanaga n’umugore witwa Mukamana Eugenie.
Ibi bikorwa by’ubushakashatsi no gufata abakekwaho Jenoside bikomeje kwibutsa abanyarwanda uruhare rwabo mu gukomeza ubutabera.
Polisi y’u Rwanda, ikomeje guhashya abakekwaho ibyaha bya Jenoside, ikanatanga ubutumwa ko nta we uzabasha guhunga uko yiboneye cyangwa kwiyoberanya.