HomeOthers

Nyanza : abaturage barataka kwamburwa uburenganzira bwabo ku mazu bubakiwe

Mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ahatujwe Abaturage barimo abatishoboye n’abirukanywe muri Tanzania batujwe batangaza ko inzu zabo zangiritse ariko bakaba barabuze uburyo bwo kuzisana kuko batswe ibyangombwa byazo nyamara bari babihawe ariko bidateye kabiri bakabyamburwa.

Abatangaza ibi ni Aba baturage batujwe mu Mudugudu wa Nyesonga mu Kagari ka Butansinda mu Murenge wa Kigoma, bavuga ko mbere babanje guhabwa ibyangombwa by’inzu, ariko bakaza kubyamburwa, none ubu nta burenganzira bazifiteho.

Bamwe muri aba baturage bifuza ko banakwisanira, ariko kuko batazifiteho uburenganzira ntacyo bazikoraho, kuko bambuwe ibyangombwa byazo.

nkuko Mukakarangwa Yozefa abigarukaho : Inzu yanjye yarasenyutse, mba nayishyizeho amabuye hejuru irenda gusenyuka, ngize amahirwe bansanira,

Ibyangombwa barabiduhaye nanjye barabimpa, hashize iminsi baraza barabinyambura bavuga ko bagiye kubikosora none twategereje ko babiduha turaheba. Ubu ntitwemerewe gusana kuko gusana bisaba ko uba ufite icyangombwa kikwemerera gusana kandi ntibakiguha udafite icyangombwa cy’ubutaka.”

Ku byangombwa by’ubutaka byambuwe aba baturage, uyu muyobozi yagize ati “Bahawe ubufasha na Leta bakubakirwa birakigwaho kuko ushobora kubibaha bakagurisha inzu, ni yo mpamvu tugomba gutegereza itegeko cyangwa amabwiriza cyane ko inzu ziba zubatse mu butaka bwa Leta.”

“Buri mwaka tureba inzu zangiritse tukazisana. Abo baturage na bo tuzareba uko zimeze tuzisane.” nkuko Umuyobozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Kigoma, Munyakazi Emmanuel wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, abivuga .

source : News agencies including Radio one & radio 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *