HomeOthers

Nyanza : Abantu 19 bafatiwe muri Operasiyo yibanda kurwanya urugomo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza yatangaje ko mu rukerera rwo ku wa Kane, tariki ya 5 Ukuboza 2024, yakoze operasiyo ikomeye yo guhiga no gufata abantu bakomeje guhungabanya umutekano mu karere, bitewe n’ibikorwa by’urugomo byari bimaze iminsi bihungabanya abaturage.

 Iyi operasiyo, yakozwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze, yasize hafashwe abantu 19, barimo abagabo benshi bakekwaho kuba baragize uruhare mu bikorwa by’ubujura, urugomo, n’ibiyobyabwenge.

Iyi gikorwa cyakozwe nyuma y’ibibazo byinshi byagiye bivugwa n’abaturage, aho bamaze iminsi bataka ibikorwa by’ubujura n’urugomo byahungabanyaga umutekano wabo.

Aba bakoraga ibikorwa byo kubambura ibyabo ndetse no gukora ibikorwa bya hato na hato byo gutwara ibintu by’abaturage mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko abantu 19 bamaze gufatwa mu gikorwa cy’operasiyo cyibanze cyane ku bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Abo bafashwe barimo abakekwaho ibikorwa by’ubujura, abanywa ibiyobyabwenge, ndetse n’abandi bakekwaho gukora urugomo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza, harimo no mu Midugudu yo mu Mirenge ya Nyanza na Kibirizi.

SP Habiyaremye yagize ati: “Twafashe abantu 19 bahungabanya umutekano w’abaturage, abo twafashe bose ni abagabo.”

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye haboneka izi ngero z’abakekwaho ibikorwa by’urugomo, anavuga ko Polisi ikomeje kubaka ubufatanye n’abaturage kugira ngo amakuru atangwa ajye afasha mu gukumira ibyaha no kurinda umutekano w’abaturage.

Abafashwe muri iyi operasiyo ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muyira. Abakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura, ibiyobyabwenge, ndetse n’urugomo bashyikirijwe ubutabera kugira ngo ibihano bibakurikire, mu gihe Polisi ikomeje gukurikirana abandi bantu bakora ibyaha nk’ibi.

SP Habiyaremye yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ko itazahwema gukurikirana no gufata abishoye mu bikorwa by’urugomo n’ibindi byaha mu gihugu hose.

 Yashimiye abaturage bo mu Karere ka Nyanza kuba baritanze kugira ngo haboneke amakuru afasha mu gufata aba bantu, abasaba gukomeza kuba maso no gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha.

Iyi gikorwa cy’operasiyo mu Karere ka Nyanza kigaragaza umuhate wa Polisi y’u Rwanda mu gukumira no guhashya ibikorwa by’urugomo, ndetse no gukangurira abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano mu midugudu yabo.

Polisi inasaba buri wese gukomeza kuba maso no gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kubungabungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *